Bahuye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2025, i Addis Ababa ahabereye iyi nama, nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopie.
Nyuma y’uku guhura, Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), rubinyujije ku rubuga rwa X, bashimiye Ambasaderi Karamba wakiranye urugwiro itsinda ribahagarariye muri Ethiopie.
Bati "Wakoze Amb. Charles Karamba ku bwo kwakira itsinda rya RBA. ibitekerezo byawe bidasanzwe, inama zifatika ndetse n’ibiganiro byubaka wagiranye n’abitabiriye iyi nama, byerekanye ishusho ngari kandi byongera uruhare rwabo muri iyi nama."
Ihuriro ry’Inganga z’Abavoka muri Afurika y’Iburasirazuba (EALS) irizihiza imyaka 30 imaze iteza imbere ubutabera, kwihuriza hamwe kw’akarere, kubahiriza amategeko muri Afurika y’Iburasirazuba. U Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu guteza imbere umuryango w’abanyamategeko uhamye kandi uhuje imbaraga.
East Africa Law Society (EALS) ni ihuriro ry’abanyamategeko bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yashinzwe mu 1995, rikagira icyicaro i Arusha muri Tanzania. Rihuza ingaga z’abanyamategeko bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, harimo Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na Zanzibar, ndetse n’abanyamategeko ku giti cyabo barenga ibihumbi bibarizwa muri ibyo bihugu.
Inshingano za EALS ni uguteza imbere umwuga w’ubwunganizi mu mategeko, kurengera ihame ry’ubutabera, guteza imbere imiyoborere myiza no kurengera uburenganzira bwa muntu mu karere. Ikora binyuze mu bikorwa byo guhugura abanyamategeko, gushyigikira ubufatanye mu by’amategeko hagati y’ibihugu, kunoza imikorere ihuriweho yo gutanga ubutabera, no kuba ijwi rihagarariye ubutabera, demokarasi n’imiyoborere myiza muri Afurika y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!