Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Iavoloha ku ya 16 Mutarama 2018.
Ambasaderi Karega yavuze ko ashimishijwe n’imbaraga zashyizwe mu bufatanye bw’ibihugu byombi cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi, ibikorwa remezo, ubukerarugendo n’imiyoborere.
Rwanda Podium yanditse ko Karega yasabye ko uwo mubano warushaho gutezwa imbere mu rwego rw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Perezida Kagame yatorewe kuyobora.
Muri Nyakanga 2017, u Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018. Ni umwanya Perezida Kagame asimbuyeho Perezida wa Guinea, Alpha Condé, wasoje manda ye y’umwaka.
Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe, ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika aritwo; Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar, Henry Rabary-Njaka, yagiranye ikiganiro na Karega, avuga ko “u Rwanda rwabaye urugero rwiza rwa Afurika mu iterambere ry’ubukungu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994.”
Usibye guhagararira u Rwanda muri Madagascar Vincent Karega usanzwe aruhagarariye muri Afurika y’Epfo, anaruhagararariye mu bindi bihugu bya Afurika akagira icyicaro mu Mujyi wa Pretoria.



















TANGA IGITEKEREZO