Umuhango wo kwizihiza uyu munsi wabaye ku wa 24 Nyakanga 2021, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’Abanyarwanda batuye muri izo leta eshatu.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, yashimiye Abanyarwanda bitabiriye uyu muhango mu bihe bibi bya Covid-19, ababwira ko nubwo uyu mwaka wabaye mubi kubera icyorezo hari byinshi byo kwishimira nko kuba u Rwanda ari igihugu gifite amahoro kandi gitera imbere byose kibikesheje kwibohora.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda bizihije uyu munsi, Kabanyana Eunice, yavuze ko urugendo rwo kwibohora rugikomeje kandi rukeneye ubwenge n’imbaraga.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira indangagaciro zaranze abarubanjirije, rukiyubaha, rukagira ikinyabupfura n’ubumwe mu gihe rukomeje inshingano zo kwibohora.
Muri uyu muhango kandi hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku “Kwibohora kwa kera n’uyu munsi” [Kwibohora: Then & Now] cyatanzwe na Lt Col Mutabazi Deo, Lt Col Nsengimana Ingabire Lausanne, Tona Yannick ndetse na Gloria Uwizeye.
Ibi biganiro byagarutse ku butwari, ikinyabupfura no kutagira ingengabitekerezo byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, basaba urubyiruko kubyigana kugira ngo basigasire ibyagezweho ndetse bakomeze kubyubakiraho.
Kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda ruzabashe gukomeza uyu murage rwarazwe, abatanze ikiganiro bavuze ko rugomba gukunda igihugu, rukumva ko kiri mu nshingano zarwo, rukihesha agaciro, rukaba inyangamugayo ndetse rugahorana umuco wa Kinyarwanda kandi rukarangwa n’Ubunyarwanda.
Abanyarwanda batandukanye hirya no hino ku Isi bakomeje kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 27 ndetse mu Cyumweru gishize abatuye muri Amerika muri Leta ya Washington D.C, Maryland na Virginia na bo bahuriye hamwe bashima intambwe imaze guterwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!