Muri Rwanda Day zabaye mu myaka yashize mu mijyi itandukanye wasangaga Abanyarwanda ari urujya n’uruza n’inshuti zabo. Ayo aba ari amahirwe afatika y’ubucuruzi kuko usanga amahoteli na restaurants bihegereye byabonye abakiliya benshi utibagiwe n’abatwara abantu mu muri taxi cyangwa bisi.
Nk’abitabira Rwanda Day bazamurikamo ibikorwa byabo cyangwa bazagiramo indi mirimo usanga bagera aho izabera mbere na byo bikongera urujya n’uruza, mbere na nyuma yayo.
Aba bose basanga inzego za ambasade zabashyiriyeho gahunda ihamye yo gukurikiza. Nko kuri iyi Rwanda Day izabera i Washington DC muri Amerika, ubu imyiteguro yayo iri gukorwa na Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Amerika bibumbiye mu mahuriro atandukanye.
Aba bateguye uko gahunda zose zizagenda kuva abazitabira bahageze kugeza Rwanda Day irangiye batashye.
I Bonn batunguwe n’imyitwarire y’Abanyarwanda
Nubwo biba biteguye gutyo ariko, mu buryo bwumvikana kwakira abantu babarirwa muri 5000 biganjemo abanyamahanga icyarimwe byakabaye biha akazi kenshi inzego z’umutekano kugira ngo babe batekanye.
Gusa nko kuri Rwanda Day iheruka yabareye i Bonn mu Budage mu 2019, abashinzwe umutekano waho bavuze ko batunguwe no kubona Abanyafurika bagendera kuri gahunda ntibateze ikibazo na kimwe cy’umutekano muke.
Umwe muri aba bashinzwe umutekano yagize ati “"ariko aba Banyafurika, bakeye, batuje, bagendera kuri gahunda, bicungira umutekano ntibisanzwe."
Ubwo Rwanda Day yari irangiye i Bonn hari itsinda ry’Abanyarwanda bagiye kwiyakira muri imwe muri restaurants zaho. Bitewe n’uburyo bari benshi, umuseriveri yaje kubona ko hari uwagiye yibagiwe kwishyura ariko hari abandi Banyarwanda bagihari.
Nyuma yo kumenya aya makuru Abanyarwanda bari aho bose icyarimwe babajije uyu museriveri bati “hari utishyuye?” Undi ati “cyane”.
Umwe mu bagabo b’Abanyarwanda bari aho yakomeje agira ati “watubwira icyo atishyuye” arabara, aramubwira ati “ni ibyo gusa?’” undi ati “ni ibyo.”
Abo bari bagihari rero babajije uwo museriveri kubara ibyo uwo Munyarwanda yagiye atishyuye byose barabyishyura.
Abo Banyarwanda bavuze ko batakwemera ko hari mugenzi wabo watuma basiga icyashya mu mahanga. Ibyo byatunguye cyane ba nyiri iyo restaurant kubona abantu bahesha ishema izina ryaho baturuka kuri urwo rugero
Ku rundi ruhande ariko babonye icyashara gifatika kuko kuva mu myiteguro ya Rwanda Day bacuruzaga cyane kugeza na nyuma yayo.
Rwanda Day rero ntihuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gusa, ahubwo inateza imbere umujyi wayakiriye haba mu bucuruzi ndetse no kuwumenyekanisha.
Rwanda Day iheruka iri mu zagenze neza cyane kuko mu Budage buri Munyarwanda yari yabigize ibye. Abayitabiriye icyo gihe banahawe impano batahana harimo n’izahawe inshuti z’u Rwanda nk’urwibutso kuri gahunda ya Visit Rwanda.
Umwe mu bakozi ba Ambassade waganiriye na IGIHE yagize iyi Rwanda Day irangiye yagize ati "Twanejejwe cyane no kubona ukuntu Abanyarwanda igikorwa bakigize icyabo".
Yatanze urugero ati "Turi mu nama hari abantu baje batunguranye, bageze ku Kibuga cy’indege i Cologne, twibaza uko twajya kubafata kuko ntibyari byiteguwe kandi bari na benshi. Ako kanya habonetse byihuse abajya kubafata barimo n’umugore wagombaga gukora ibilometero byinshi asubira aho atuye. Ariko aravuga ati ngomba kujya gufasha abandi kuzana bagenzi bacu bavuye mu Rwanda.”
Ubusabe bwatanzwe icyo gihe ko Rwanda Day yajya imara iminsi ibiri aho kuba umwe bwaje gusubizwa kuko uhereye kuri iyi itaha izabera i Washington DC muri Amerika ku wa 2-3 Gashyantare 2024.
Amafoto yaranze Rwanda Day yabereye i Bonn



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!