00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brig. Gen. Nyakarundi yasabye urubyiruko kudaha umwanya abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 February 2019 saa 10:41
Yasuwe :

Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, Brig. Gen Vincent Nyakarundi, yavuze ko gukunda igihugu bituruka ku kumenya ko ugifiteho uburenganzira, ukagikorera, ukemera no kuba wakimenera amaraso.

Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio ya Diaspora Nyarwanda, Brig. Gen Nyakarundi yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bya gisirikare, umutekano wo mu karere u Rwanda ruherereyemo cyane cyane uhungabanywa n’abari mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo yagarukaga ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Amerika, Brig Gen Nyakarundi yavuze ko iki gihugu gifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu bijyanye no kongera ubumenyi ingabo z’u Rwanda, gufatanya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’ibindi.

Yavuze ko iki gihugu kandi gifasha kwigisha ba-ofisiye n’abasirikare bato mu ngabo z’u Rwanda, byaba mu ngabo z’u Rwanda zirwanirira ku butaka, izo mu kirere no ku bashinzwe kurinda imipaka.

Yavuze kandi ko Amerika ifasha u Rwanda mu bijyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, mu bijyanye n’ibikoresho no gutwara abapolisi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nta ntege bafite

Brig. Gen Nyakarundi kandi yagaragaje ko n’ubwo hari imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba nta ntege ifite, gusa ngo ushaka konona ibintu ntaba muto, bityo urubyiruko rukwiye kwigishwa kugira ngo ntiruzagwe mu mutego w’abashaka kurushuka kubera inyungu zabo.

Yagize ati “Iyi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Majyepfo n’Amajyaruguru ya Congo yose igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nubwo nta ntege ifite ariko uwonona ntaba mutoya, aba bose bakorera iyi mitwe baba muri diaspora, abo muri Afurika y’Epfo, muri Amerika n’i Burayi, iyi mitwe myinshi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Yabwiye urubyiruko kudakomeza gushukwa n’abantu bababeshya.

Ati “Twahoze tuvugana n’abantu bahagarariye abandi muri diaspora tubabwira uko bakwiye kwita ku rubyiruko ntirwite ku bantu bababeshya, ngira ngo utazi ishyamba araribarirwa, abayobozi ba diaspora bafite byinshi bakwiye kubwira abantu, ntabwo rero byakumvikana ko hari uwakumva ibibi kurusha ibyiza bihari, ni ukubibutsa kuko barabizi, kugira ngo hatazagira umuntu uvuga ngo yayobye kubera yabuze umubwira.”

Utarabura igihugu ntamenya agaciro kacyo

Ubwo yagarukaga ku gaciro k’igihugu, Brig Gen Nyakarundi yavuze ko gukunda igihugu bituruka ku kumenya ko ugifiteho uburenganzira kandi ukagikorera, ukemera no kuba wagitangira amaraso.

Yagize ati “Iyo umuntu rero atarabura igihugu ntamenya agaciro kacyo, hari abenshi bakibuze bongera kukirwanira kiragaruka. Urubyiruko rero rukwiye kumenya ingaruka zo kubura igihugu, bamaze kubyumva nibwo bamenya ko bagomba guhaguruka bakakirwanira ntihagire undi muntu wongera kubatesha igihugu cyabo.”

“Hari abantu benshi inamaha muri Amerika bifuza kumenya inkomoko yabo cyangwa kumenya igihugu baturutsemo ariko bakibuze, ako gahinda bazagapfana. Mwe rero nk’urubyiruko mugifite mugomba kukimenya mugatega amatwi ababakuriye, mukabyumva mukumva indangagaciro z’igihugu, mukumva ko mufite uruhare runini cyane kugira ngo mubungabunge umutekano wacyo, ibyagezweho mukomeze mubisigasire ntihazagire ikibihungabanya.”

Brig.Gen Nyakarundi Vincent ni Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika na Canada, kuva mu myaka itatu ishize.

Brig Gen Nyakarundi yavuze ko urubyiruko rugomba guharanira kurinda igihugu cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages