00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles: Ikawa y’u Rwanda igiye kumurikirwa mu imurikagurisha rya World of Coffee

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 June 2026 saa 10:02
Yasuwe :

U Rwanda rubinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), rugiye kwerekana ubwiza bw’ikawa yarwo mu imurikagurisha mpuzamahanga rya World of Coffee 2026.

Ni imurikagurisha rizaba kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Kamena 2026 ahitwa Bruxelles-Expo mu Bubiligi.

Iri murikagurisha rizahuza ibihumbi by’abakora mu bijyanye n’ikawa barimo abahinzi, abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abayitunganya, abaguzi, abashoramari ndetse n’impuguke zitandukanye ziturutse hirya no hino ku Isi.

Ni ubwa mbere iri murikagurisha rigiye kubera mu Bubiligi.

Hashingiwe kuri byinshi birimo kuba bufite indege zigera mu byerekezo birenga 200 ku Isi, ibituma umujyi wa Bruxelles uba umwe mu mijyi yoroshye kugerwamo n’intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye bitunganya cyangwa bihinga ikawa byo muri Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya.

Mu minsi itatu iri murikagurisha rizamara hazaberamo ibikorwa bitandukanye birimo inama z’ubucuruzi, ibiganiro, gusogongera ikawa (cupping sessions), amarushanwa mpuzamahanga no guhuza abafatanyabikorwa.

Ku Rwanda kwitabira iri murikagurisha ni imwe muri gahunda yo gushimangira umwanya w’u Rwanda mu bihugu bya mbere ku Isi bitanga ikawa nziza, aho n’aha hazongera kugaragazwa ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda n’uburyohe bwayo.

U Rwanda ruzagaragaza ubunararibonye bw’abahinzi, ibigo bitunganya ikawa, amakoperative n’ibigo byohereza ikawa mu mahanga bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru rwego rw’ubukungu bw’igihugu.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na NAEB aho zizagira ibiganiro by’ubucuruzi bitandukanye, ibikorwa byo gusogongera ikawa ndetse n’ibiganiro n’abafatanyabikorwa bakomeye bo mu nganda z’ikawa ku rwego rw’Isi.

Ibiganiro byose ni ibigamije intego kongera kugaragara kw’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, gushimangira imikoranire y’ubucuruzi burambye, kwagura amasoko mashya no gukomeza kuzamura izina ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ku Rwanda, iri murikagurisha ni amahirwe akomeye yo guteza imbere ubucuruzi, gushimangira isura yarwo ku rwego mpuzamahanga no gufungura amahirwe mashya ku rwego rw’ikawa mu gihugu cyose dore ko 60% by’ikawa u Rwanda rusarura yoherezwa mu mahanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages