Ibi Cardinal Kambanda yabigarutseho ku wa 8 Ugushyingo 2021 ubwo yagiriraga uruzinduko muri Cameroun ari kumwe na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba.
Muri uru ruzinduko yaganiriye n’Abanyarwanda batuye muri Cameroun agaragaza ko umuryango ari ishingiro rya byose anabibutsa guharanira gutanga uburere buboneye n’uburezi bwiza nk’inkingi y’amajyambere.
Cardinal Kambanda yagiye muri Cameroun ku butumire bwa Musenyeri uyobora Arikidiyosezi y’Umujyi wa Younde, Jean Mbarga n’Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza Gaturika yo muri Cameroun, Université Catholique d’Afrique Centrale.
Cardinal Kambanda kandi ari muri iki gihugu muri gahunda ya kiliziya Gaturika yiswe “École catholique, éducation à la paix et à l’environnement” cyane ko aheruka kugirwa umwe mu bagize urwego rushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatorika. Ni inshingano yahawe na Papa Francis muri Nzeri uyu mwaka.
Urwego rushinzwe uburezi muri Kiliziya rufite ijambo kuri za kaminuza, amashami na porogaramu z’ibyigishwa ndetse no ku bigo by’uburezi bishamikiye kuri Kiliziya.
Musenyeri Kambanda yongeye kwibutsa abanyarwanda n’abakirisitu batuye muri Cameroun, ko umuryango ari ishingiro rya byose mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Yasabye Abanyarwanda batuye mu mahanga gukomeza gukangurira abanyamahanga kwitabira gusura u Rwanda by’umwihariko i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Umuyobozi wa diaspora nyarwanda muri Cameroun, Mugirwanake Hycinthe yagaragaje ko Abanyarwanda bashimishijwe no kugira Cardinal wa mbere w’umunyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!