Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yamenyekanye cyane mu minsi ishize ubwo yakoraga amashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi b’abanyarwanda harimo iyitwa ‘Merci’ ya Alpha Rwirangira.
Yanavuzwe bikomeye mu mahari yagiranye na The Ben biturutse ku mashusho y’indirimbo Habibi aho ngo uyu muhanzi atari yubahirije amasezerano bari bagiranye.
Radiyo y’Abanyarwanda ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, One Nation Radio, yatangaje ko Ndayishimiye wari uzwi ku izina rya Ganza, yari umwe mu bakomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo.
Ndayishimiye wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015, yari akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yamamaza ibikorwa bye. Kugeza ubu, Polisi yo mu gace atuyemo iracyakora iperereza ku rupfu rwe.
Amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu banyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni uko mu minsi ishize hari ubutumwa Ndayishimiye yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook atabaza, asaba abantu kubuza umukobwa w’inshuti ye gukuramo inda yari amutwitiye.
Muri ubwo butumwa yatangaje ko uwo mukunzi we ukomoka muri Thailand ari koshywa na mukuru we, wari unaherutse kubwira Ndayishimiye ngo ‘nzishimira cyane kwica icyo cyana cy’icyirabura.”
Icyo gihe Ndayishimiye yatanze na nimero y’uwo mukobwa kuri Facebook, asaba abantu kumufasha kumuhamagara bakamubuza gukuramo inda.
Igiteye urujijo, ni uko ngo kuri uyu wa Gatandatu ubwo butumwa bwose bwasibwe ku rukuta rwa Facebook rwa Ndayishimiye.
Abamuzi neza bavuga ko Ndayishimiye yari umusore usabana n’abantu bose. Yagiriraga ingendo hirya no hino muri Amerika akora akazi ke ko gufata amashusho.
Kanda hano urebe bimwe mu bikorwa bya Ndayishimiye







Ibitekerezo 0