Ni igikorwa bakoze kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026.
Nyuma y’iki gikorwa cyo kwimakaza ubuzima bwiza, abitabiriye baganiriye kuri gahunda z’ingenzi bashyiramo ingufu, mu kubaka u Rwanda no kwiteza imbere, basenyera umugozi umwe nk’Abanyarwanda.
Mu kiganiro kigufi cyatanzwe nyuma ya siporo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Parfait Busabizwa, yagarutse ku kamaro ka siporo ku buzima ,anabasaba ko nk’uko babarizwa mu ngeri nyinshi, bakomeza guhuza ingufu, bagafatanya muri byose, cyane cyane bitabira gahunda zihuriramo Abanyarwanda hagamijwe kunga ubumwe.
Yavuze ko kandi ibyo byose bigomba gukoranwa ubupfura, umuco n’ubunyangamugayo, kuko ari byo bihesha igihugu cy’u Rwanda agaciro mu ruhando rw’amahanga.
Iyi siporo rusange yitabiriwe n’abarenga 70, biyemeje ko bazajya bahurira mu gikorwa nk’iki buri kwezi, hagamijwe kugira ubuzima bwiza no gusabana.
Iki gikorwa kandi cyaje gikurikiye, gahunda yabaye ku wa 09 gicurasi, 2026, yo gusura icyanya cy’inganda cya Maloukou, bikozwe n’itsinda rigizwe n’abakozi ba Ambassade, Komite Nyobozi y’Umuryango Nyarwanda ndetse na bamwe mu bacuruzi bakorera muri Brazzaville.
Umubano w’u Rwanda na Congo umaze igihe kirekire. Wubakiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, umutekano, ubuhinzi, imikoreshereze y’ubutaka no koroshya ingendo zo mu kirere.
Muri Mata 2026, Perezida Paul Kagame aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Amatora ya Perezida wa Congo yabaye tariki ya 15 Werurwe. Nguesso yagize amajwi 94,65%, atsinda Mavoungou Zinga Mabio wagize amajwi 1,48% n’abandi bakandida batanu bagabanye asigaye. Iyi ntsinzi yamuhesheje kuyobora indi manda y’imyaka itanu.
Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.
Mu 2023 Perezida Denis Sassou Nguesso yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwasize umubano w’ibihugu byombi ku rundi rwego, dore ko rwabaye hashize amasaha make Congo Brazzaville yemereye Abanyarwanda kujya muri icyo gihugu nta viza batse, bakazihabwa bagezeyo kandi ku buntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!