00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Denmark: Amb.Nkulikiyinka yashishikarije Abanyarwanda kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 April 2017 saa 12:33
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark, Christine Nkulikiyinka, yahuye n’Abanyarwanda batuye mu karere ka Jylland na Fyn mu mujyi wa Vejle, abashishikariza guhoza ku mutima gahunda za Leta y’u Rwanda, bakazanitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Kanama 2017.

Iki gikorwa cyabaye kuwa 31 Werurwe cyari kigamije guhuza Abanyarwanda, Ambasaderi yakitabiriye ku butumire bw’Umuryango nyarwanda muri ako karere, wifuzaga ko baganira kuri gahunda zitandukanye, bakanasabana.

Amb. Nkulikiyinka yatangarije IGIHE ko yashimishijwe no kuganira n’Abanyarwanda bo muri ako karere, baniganjemo urubyiruko.

Yagize ati “Twishimiye koko uko twaganiriye na komite nshya yatowe kuyobora umuryango nyarwanda muri Jylland na Fyn cyane ko igizwe n’urubyiruko; batugejejeho gahunda y’imihigo bafite natwe tubizeza inkunga yacu nk’Ambasade, tunabasaba kwitabira gahunda zitandukanye z’igihugu, cyane cyane gahunda y’amatora y’Umukuru w’igihugu yegereje mu Rwanda, ko bazayitabira ari benshi.”

Ku birebena n’amatora, Ambasaderi avuga ko bamusabye ko ibiro by’amatora byabegerezwa, abizeza ku ikibazo cyabo kizigwaho kuko bose baturuka kure cyane kubera igihugu kigari.

Ambasaderi agaragaza ko Abanyarwanda batuye muri Denmark bashyigikiye gahunda zo gusigasira umuco w’u Rwanda

Yagize ati “Ikindi banyijeje ni intego yo kwigisha abana Ikinyarwanda n’umuco, kugira umugoroba w’ababyeyi utuma baganira byinshi bitandukanye. Biyemeza no kubikora ibyo byose bishatsemo ubushobozi.”

Uretse ibyo banemeranyije kuzitabira igikorwa cy’umuganura kizabera muri Finlande.

Jackline Hansen uhagarariye Umuryango nyarwanda mu karere ka Jylland na Fyn muri Denmark, yabwiye IGIHE ko bashimishijwe n’ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda.

Yagize ati “Yadushishikarije gukomeza kumva ko turi nk’ intara ya gatandatu y’u Rwanda kandi ko dufite uruhare n’uburenganzira mu kugira ibikorwa n’inama ku birebana n’iterambere riri mu gihugu.

Banibukiranyije kuzitabira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jackline Hansen uhagarariye Umuryango nyarwanda mu karere ka Jylland na Fyn yakira Amb. Nkulikiyinka
Amb. Christine Nkulikiyinka aganiriza Abanyarwanda bo muri karere ka Jylland na Fyn muri Danemark
Habayeho gusabana
Jackline Hansen uhagarariye Umuryango nyarwanda muri Jylland na Fyn
Bataramye kinyarwanda
Urubyiruko rw'Abanyarwanda nirwo rwinshi mu batuye Jylland na Fyn

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages