00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Djibouti : Abanyarwanda n’inshuti zabo bifatanyije mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 April 2017 saa 08:37
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Djibouti hamwe n’inshuti zabo bifatanije mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, basabwa gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bagashyira hamwe mu gukomeza kubaka igihugu cyabo, u Rwanda.

Uyu muhango wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017 wanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Djibouti, Mohmoud Ali Youssouf; Ambasaderi wa Djibouti mu Rwanda na Ethiopia, Mohamed idriss Farah ; Ambasaderi w’u Rwanda muri Djibouti na Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, ba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye bakorera muri Djibouti, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abanyamahanga baba muri Djibouti, abanyeshuri biga amateka muri Kaminuza ya Djibouti.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Djibouti na Ethiopia, Hope Tumukunde, yasobanuye ko kwibuka buri mwaka ari ukugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Byongeye ashimangira ko abantu bagomba kubabarirana kandi ijambo rya ‘NEVER AGAIN’ (Ntibizongere), rigashyirwa mu bikorwa abantu ntibarivuge gusa ahubwo bakabishyira mu bikorwa.

Yibukije ko NEVER AGAIN igomba kujyana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ariyo ihembera jenoside. Ibi akaba ari inshingano za buri wese, by’umwihariko Umuryango Mpuzamahanga kugira ngo ushobore gukumira jenoside ntizongere kuba ukundi.

Yagarutse ku kuba u Rwanda rukomeje gushyira hamwe rutegura gahunda zihuriza hamwe Abanyarwanda hamwe n’iterambere binyuze mu cyerekezo 2050, asaba Abanyarwanda gukomeza gugufatanya mu kwiyubakira igihugu, u Rwanda, birinda ibyabatandukanya cyangwa ibibarangaza, bakubakira ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Djibouti, Mohmoud Ali Youssouf; yakanguriye abantu kwamaganira kure abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside banakomeje kuyihakana.

Yavuze ko mu 2014 yabashije kwitabira kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali, ababazwa cyane n’amarira yabonaga mu bihumbi by’abantu bari buzuye stade, bamwe barira, abandi bagize ihahamuka ariko byose akanabibonamo impuhwe zo kubabarira.

Yashimye kandi ibikorwa bimaze gukorwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi birangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, avuga ko ubu u Rwanda ari igihugu cy’amahoro kandi abantu babanye neza.

Uhagarariye abanyarwanda baba muri Djibouti, Theobard Nshimiyumuremyi, yavuze ko uyu mwanya ari wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abarokotse.

Yahamagariye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka gukomeza gushyira hamwe imbaraga bakirinda uwashaka kubacamo ibice, bakarwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bagakomeza kwiteza imbere muri byose.

Yagize ati” Nk’Abanyarwanda twabonye ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, tugomba kunga ubumwe tugakomeza kwiyubakira igihugu twirinda abashaka kwangiza iterambere rishimishije u Rwanda rumaze kugeraho guhera mu 1994”.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, hanatanzwe ikiganiro kigufi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanerekanwa ibimaze gukorwa u Rwanda rwiyubaka nyuma y’imyaka 23 gusa ihagaritswe.

Hafashwe umunota wo gutuza hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi bacanye urumuri rw'icyizere
Ba Ambasaderi n'abahagarariye ibihugu byabo muri Djibouti bifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside
Ambasaderi w'u Rwanda muri Djibouti, Hope Tumukunde, ageza ijambo ku bitabiriye Kwibuka23
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Djibouti, Mohmoud Ali Youssouf, ageza ijambo kubitabiriye kwibuka
Abanyarwanda bitabiriye Kwibuka23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages