00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane Chinon, Umujyi wo mu Bufaransa uzwiho kwenga Divayi nziza

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 September 2025 saa 09:09
Yasuwe :

Igihugu cy’u Bufaransa ni kimwe mu bizwi cyane mu guhinga no kwenga umuvinyo, cyane mu turere tw’ingenzi twavuga nka Bordeaux, Burgundy, Champagne, Loire, Rhône, Alsace, Languedoc-Roussillon, Provence, Corsica, buri gace gafite umwihariko mu kwenga inzoga y’umuzabibu.

Umuzabibu ni igihingwa kigira uruhare mu bukungu n’umuco w’iki gihugu, Divayi ni kimwe mu birango by’umuco w’u Bufaransa, gifite agaciro kanini mu bukungu no mu Bukerarugendo, ndetse igira uruhare mu birori bitandukanye.

Ahantu hakunzwe gukorerwa Divayi henshi mu Bufaransa usanga hafite amateka yihariye, bigatuma hasurwa n’aba mukerarugendo baturutse mu bihugu bitandukanye.

Divayi yatangiye kumenyekana mu myaka yo ha mbere kubera ko kuva mu iterambere ry’isoko n’ubucuruzi mu kinyejana cya 17 na 18, nibwo bwatangiye gutera imbere by’umwihariko mu bihugu by’i Burayi, aho icyo gihe divayi zirimo Champagne, Bordeaux na Burgundy zari mu zikunzwe cyane.

Mu kinyejana cya 20 na 21 haje iterambere ry’ibindi bintu bitandukanye harimo nko gukora imodoka ndetse nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi habayeho no kwiyubaka no kuvugurura uburyo divayi zikora, ikoreshwa ry’imashini, ubuhinzi buraguka, ubushakashatsi bukomeza gukorwa mu buryo bwo gutara inzoga n’ububiko bugezweho bugenda buza.

Gusa kuva mu 1970 kugeza mu 2000, Abafaransa bahuye n’amarushanwa n’ibindi bihugu mu gukora divayi nziza, ibyo bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Chile n’ibindi byatumye habaho guhanga udushya mu buryo bwo gukora no kugurisha divayi.

Mu kinyejana cya 20 na 21 haje iterambere ku bintu bitandukanye harimo no gukora imodoka, nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi, habayeho kwiyubaka no kuvugurura uburyo bwo gukora, ikoreshwa ry’imashini, Ubuhinzi buraguka, ubushakashatsi mu gutara inzoga n’ububiko bwazo bugezweho.

Kuva mu 1970 kugeza mu 2000 Abafaransa bahuye n’amarushanwa n’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Chile n’ibindi, byatumye habaho guhanga udushya mu buryo bwo gukora no kugurisha Vin.

IGIHE twasuye Francis Audebert n’umugore we Annick bafite Inzu itunganyirizwamo Umuvinyo bahinga yitwa Manoir de la Courtinière bakagira imirima minini ihinga Imizabibu mu karere ka Chinon mu nkengero z’Umugezi wa Loire, mu Bufaransa babaho mu buryo bombi aribo bikorera imirimo yose kuva mu mirima kugera Vin igeze mu icupa.

Francis yagize ati “Ubu twishimiye kuba dukora uyu mwuga w’ubuhinzi no gutunganya Vin kandi tukaba tumaranye imyaka 50 bidutunze, tubayeho neza. Ibi kandi mbifatanya no kuba ndi Lieutenant mu Ngabo zirinda umutekano w’aka karere, aho ndi mu zabukuru, ariko iyo bankeneye njya gufatanya n’abandi.”

Chinon izwiho cyane kuri Vin bita Cabernet Franc, Rosé cyangwa Chenin Blanc.

Nyuma yo gutunganya Divayi igurwa n’Amakoperative ikoherezwa ku isoko mpuzamahanga ikindi kandi bashobora kuyigurisha kugurisha ku bakerarugendo gusura aho iyi divayi itarwa hazwi ku izina rya “Caveau”.

Aba bahinzi kandi bagira akazi ka buri munsi mu gihe cy’umwaka wose.

Gusa bagaragaza ko hari ikibazo kimwe kibakomereye cy’uko batakibona abazabasimbura kubera ko abenshi muri abo bahinzi usanga bakuze cyane, kandi urubyiruko ruhatuye rusigaye rushaka gukora ibindi bitavunanye birimo ubuhinzi.

Muri rusange ubuzima bw’abahinzi ba divayi i Chinon usanga bwihariwe n’imiryango igenda ibuhererekanya ibisekuru ku bisekuru akenshi bakabihuza cyane n’umusaruro uzanwa n’aba mukerarugendo n’imikoranire myiza baba bafitanye n’amasoko atandukanye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages