00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecosse: Basanga guhakana Jenoside ari ugutesha agaciro ubuhamya bw’abayirokotse

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 April 2015 saa 01:44
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Ecosse (Scotland) bahuriye hamwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, biyemeza kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuwa gatandatu tariki ya 18 Mata 2015, nibwo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahuriye hamwe mu nzu mberabyombi ya The Brunton mu mujyi wa East Lothian, bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Dr Callum Henderson, uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Ecosse ku buryo bw’icyubahiro yatangaje ko guhakana amateka ya Jenoside ari ugutesha agaciro ubuhamya bw’abayirokotse n’ibyo banyuzemo kugeza ubu.

Yagize ati” Guhakana cyangwa guhindura ukuri kwa Jenoside ni ugushaka gusubiza u Rwanda mu by’icuraburindi.”

Yakomeje atangaza ko u Rwanda ubu ari igihugu gishya gishingiye ku mitekereze mishya no ku bunyarwanda.

Jean Pierre Mugenga, umwe mu barokotse Jenoside watanze ubuhamya muri uyu muhango, yagaragaje ko kuba hari abahakana Jenoside cyangwa bahabwa umwanya wo guhakana Jenoside ari igikomere cyiyongera ku warokotse. Yatanze urugero kuri Filimi mbarankuru ya yakozwe na BBC yanenzwe gupfobya no guhakana Jenoside.

Umuyobozi w’umujyi wa East Lothian, Ludovic Broun-Lindsay wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko kuba yaritabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, byamubereye umwanya wo kumenya byinshi ku mateka y’u Rwanda.

Yagize ati” Agahinda natewe n’ibyabaye mu Rwanda kanteye imbaraga. Mbijeje ko ubufatanye twatangije hagati y’u Rwanda na East Lothian Council bugiye gukomera kurushaho kubera ibyo numvise uyu munsi.”

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye muri Ecosse, byibanze ku kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside nk’imwe mu ntego u Rwanda rwihaye muri uyu mwaka.

Abanyarwanda baba muri Ecosse banashyigikiwe n'inshuti z'u Rwanda zo muri icyo gihugu
Umuririmbyi Alain Stewart yifatanyije n'abanyarwanda mu Kwibuka
Abari aho bibukijwe uko byari byifashe kuwa 7 Mata 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages