00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashimwe umusaruro w’imyaka 60 y’ubufatanye bw’u Rwanda na Pologne mu bya dipolomasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2026 saa 10:22
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Pologne bizihije Umunsi Mukuru wo Kwibohora, hashimimwa imyaka 61 yaranze ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Byabaye ku wa 7 Nyakanga 2026 ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga, ishami rya Pologne.

Ibirori byabereye muri Hilton Warsaw City i Warsaw, byitabirwa n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Pologne, abadipolomate, abahagarariye abikorera n’abashakashatsi bo muri za kaminuza, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba muri Pologne.

Ambasaderi, Prof. Anastase Shyaka yashimye Umuryango RPF-Inkotanyi n’Ingabo zahoze ari iza RPA, zayobowe na Perezida Kagame, zikabohora u Rwanda.

Yashimye ubutwari zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora u Rwanda rwari ruyobowe n’ubutegetsi bwamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagaragaje ko igitambo cyabo ari cyo cyabaye umusingi w’u Rwanda rushya rwubakiye ku bumwe, umutekano, icyubahiro n’iterambere rigizwemo uruhare na bose.

Yifashishije amagambo ya Perezida Kagame mu butumwa bwe bwa Kwibohora32, yongeye gushimangira ko Abanyarwanda nibakomeza kuba hamwe, nta kintu na kimwe batazageraho.

Ambasaderi Prof. Shyaka kandi yashimye umubano w’u Rwanda na Pologne umaze imyaka 61, avuga ko imyaka itanu ishize yabaye igice cyihariye mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Bimwe mu byagezweho birimo kuba ibihugu byombi byarashyizeho ambasade zihoraho ndetse na Pologne ikaba yarabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu by’ubukungu.

Ambasaderi Prof. Shyaka yamenyesheje abitabiriye ibirori ko igihe cye cyo guhagararira Repubulika y’u Rwanda muri Pologne kirangiye.

Yashimye byimazeyo ubufatanye, ubucuti n’inkunga yeretswe mu myaka itanu yari ishize ari muri izi nshingano.

Mu minsi ishize ni bwo Perezida Kagame yagize Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne asimbuye Prof. Anastase Shyaka.

Ageza ubutumwa ku bagize Umuryango w’Abayarwanda baba muri Pologne, yabasabye gukomeza kuba umwe, gukunda igihugu no gushyigikira uzamusimbura, agira ati “Mukomeze mube Abanyarwanda nyabo, ntihazagire ikibatanya, kandi uzansimbura muzamubere imfura kandi mumufashe.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne, Wojciech Zajączkowski, yagaragaje ko amateka y’u Rwanda yaranzwe n’akaga gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibihugu byinshi byari kugorwa no kongera kubaka nyuma y’ibyago nk’ibyo ariko u Rwanda rwabigezeho.

Yashimye u Rwanda ku bushobozi rwerekanye bw’ubudaheranwe, bwahinduye igihugu kikaba urugero rw’intsinzi rugaragara uyu munsi.

Yanashimye Ambasaderi Anastase Shyaka uruhare yagize mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Pologne mu myaka itanu ishize, amwifuriza amahirwe masa mu bikorwa bye bizakurikiraho.

Ibirori byasojwe mu buryo bushimishije, aho habaye igitaramo cyo kugaragaza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo za Ballet Icyeza, itsinda rigizwe n’Abanyarwanda baba muri Pologne.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages