00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongrie: Abanyarwanda n’inshuti bizihije ‘Kwibohora31’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 July 2025 saa 12:31
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Hongrie n’inshuti zabo, bahuriye i Budapest mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, witabiriwe na bamwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Hongrie, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’abikorera.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongrie, Marguerite Françoise Nyagahura, yavuze ko Umunsi wo Kwibohora ufite amateka afite uburemere n’agaciro gakomeye ku Banyarwanda.

Ati “Ni umunsi twibuka ubutwari n’ubwitange bwa bamwe muri twe baharanira amahoro, ubumwe n’agaciro tubayeho uyu munsi mu mudendezo.”

Yavuze kandi ko kubera ubuyobozi bwiza bureba kure burangajwe imbere na Perezida Kagame, u Rwanda rwashoboye kwiyubaka rugera kuri byinshi mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, iterambere mu bukungu, imibereho myiza, amahoro n’umutekano.

Ati “U Rwanda rwashoboye kubaka umubano n’ibihugu bitandukanye ku Isi, aho rwashoboye kubyigiraho byinshi no kwakira inkunga yarufashishije mu ntabwe yo kwiyubaka.”

Katalin Nyirati, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi ya Hongrie, yerekanye ishema bafitiye Abanyarwanda ku bw’ubutwari bwabo, ubumwe, kudateshuka ku ntego mu kwiyubakira igihugu gitekanye no kubanisha abenegihugu amahoro.

Yavuze ko amateka yo kwibohora no gushobora kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, ari ayo gufatirwaho urugero, agaragaza ko icyo cyerekezo n’iyo myumvire u Rwanda rubisangiye na Hongrie.

Yashimye kandi umubano urangwa hagati y’u Rwanda na Hongrie uburyo utera imbere, atanga urugero rw’imishinga ihari, ingendo z’abayobozi ndetse n’icyemezo cy’ibihugu byombi cyo gufungura ibiro bihagarariye inyungu zabyo.

Abitabiriye uwo muhango kandi basusurukijwe n’imbyino za Kinyarwanda, zabyinwe n’itorero ryitwa Ibitangaza, rigizwe ahanini n’abanyeshuri biga muri kaminuza zitandukanye zo muri Hongrie.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongrie, Marguerite Françoise Nyagahura, yavuze ko Umunsi wo Kwibohora ufite amateka afite uburemere n’agaciro gakomeye ku Banyarwanda
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi ya Hongrie, Katalin Nyirati, yagaragaje ko intambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside ikwiriye kuba isomo
Ibi birori byahurije hamwe Abanyarwanda baba muri Hongrie n'inshuti zabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages