00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka-France yamaganye iburizwamo ry’Urwibutso rwa Jenoside i Dijon

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe

Kuya 1 September 2015 saa 07:19
Yasuwe :

Nyuma y’iburizwamo ry’igikorwa cyo gushyira i Dijon Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango ushinzwe guharanira inyungu z’Abacitse ku icumu, Ibuka-France, wamaganiye kure iburizwamo ry’icyo gikorwa.

Igikorwa cyari giteganyijwe, cyo gushyira urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Dijon mu Bufaransa cyaburijwemo mu buryo bwatunguye abagiteguraga.

Marcel Kabanda, uyobora Ibuka-France yagize atii: "Twongeye gusa n’abaterwa intorezo."

Ibuka France yari ku isonga muri icyo gikorwa cyo gushyira i Dijon Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yahise yandika urwandiko rugenewe Abanyamakuru, igaya kandi inenga yivuye inyuma iburizwamo ryacyo.

Muri iyo baruwa, Ibuka France igira iti: "Mu izina rya Ibuka no mu Izina ryanjye bwite, twababajwe kandi twatunguwe n’icyemezo mwafashe dusabira ibisobanuro, mwiyibagize amateka y’abayobozi banyu bo hambere, mugatinyuka mugahindura gahunda y’igikorwa twarimo dutegurana cyo guha agaciro miliyoni z’abacu bishwe urw’agashinyaguro muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda."

Bakomeza bagira bati "Yaba amashyirahamwe twari dufatanyije mu gutegura iki gikorwa nka LICRA natwe Ibuka France, ntawe mwateguje. Mwambuye agaciro abantu bose bari barashyize muri gahunda kuza kwitabira iki gikorwa, kuko bumvaga agaciro gifite n’akamaro karimo ko gukangurira isi ibirirebana n’ubworoherane n’amahoro cyane cyane ko twari twagishyize itariki 21 Nzeri 2015, umunsi w’amahoro ku Isi."

Ibuka-France isoza isaba ibisobanururo, igira iti "Turifuza kumenya impamvu. Ibi biratwereka ko urwishe ya nka rukiyirimo", ibyo bakabishingira ku kuba Francois Mitterand wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yarakoresheje ijambo "Ces Pays là, un génocide ce n’est pas important", ashaka kugaragaza ko "Ubwicanyi mu bihugu by’abirabura bitabacira ishati".

Marcel Kabanda, Umuyobozi wa Ibuka-France

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages