Kuwa 20 Kamena 2015, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, wari mu ruzinduko rw’akazi i Dan Haag mu Buholandi, aho yagiranye ikiganiro n’abagize Diaspora nyarwanda muri icyo gihugu, iyo gahunda ikaba yari yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ifatanyije na Diaspora Nyarwanda yaho.
Nyuma y’ikiganiro Minisitiri Busingye yari amaze kugeza kuri abo banyarwanda, bamubajije ibibazo bitandukanye, aho banamubajije ku byerekeye amatora yo muri 2017, maze aboneraho kubibutsa ko u Rwanda n’ubuzima bwa rwo hutandukanye n’ubwibindi bihugu.
Ati “Igihugu cyacu ni igihugu cyacu nyine, gitandukanye n’ibyabandi. Ubutegetsi bw’abanyarwanda bushyirwaho n’abanyarwanda bakurikije amategeko abigenga kandi ku bushake bwabo.”
Yakomeje avuga ko abanyarwanda benshi bahera ku bikorwa byagezweho ku buryo bugaragara, aho ubukungu, ubutabera n’umutekano byavuye n’aho bigeze nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwaciyemo, bagasaba ko Perezida Paul Kagame yakomeza kubayobora.
Ati “rwose ibyo byifuzo bamaze kubigaragaza ku buryo bwinshi bunyuranye: mu nyandiko bisinyiye ubwabo, mu biganiro ku ma Radiyo na televiziyo n’igihe Perezida wa Repubulika yagiye kubasura barabimwibwirira n’abandi bayobozi banyuranye b’igihugu barabibasaba ngo babimugezeho.”
Yakomeje abatangariza ko inyandiko z’abanyarwanda bo mu gihugu n’abo muri diaspora ziyandikiye babisaba zigerenga miliyoni 3 n’ibihumbi 600, ati “ibi byifuzo by’abanyarwanda rero ni uburenganzira bwabo, hasigaye ko nyirubwite na we agira icyo abivugaho."
Mu kiganiro Minisitiri Busingye yahaye abari aho, yabagejejeho indamukanyo y’u Rwanda, ababwira amakuru yo mu gihugu, aho yerekanye imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bigereranyo by ‘aho igihugu cyari kiri n’aho kigeze nyuma y’imyaka 21.
Yerekanye kandi bimwe mu bibazo u Rwanda rwanyuzemo nko kumara imyaka 30 hariho ikibazo cy’ubuhunzi, ikibazo cy’ubukene, ubujiji, kutamenya gusoma no kwandika kuri benshi, ndetse n’ubwinshi bw’abaturage biyongera cyane, intambara guhera mu 1990.
Yagaragaje kandi ko icyashenye igihugu kurushaho ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba Isi irebera, ibyo bikongera gukurikirwa n’ikibazo cy’ubuhunzi no kutigirira icyizere muri ibyo bihe byose bibi byaranze amateka mabi.
Yanagaragaje ikibazo cya ruswa yari yaramunze inzego z’ubuyobozi n’ubuvuzi butageraga kuri bose, ariko ibyo byose u Rwanda rwabinyuzemo ndetse ntirwaheranwa, ahubwo rurabirenga none aho rugeze ni aho buri wese yakwifuza kuba ari.
Yagize ati "Ibi byose twarwanye na byo ariko ubu aho u Rwanda rugeze muri iki gihe gito harashimishije, kandi ntakabuza ibyagezweho bizakomeza kubungabungwa no gutera imbere."
Yanerekanye kandi ko umubare w’abanyarwanda bicwaga n’indwara wagabanutse cyane kandi bizakomeza, anagaragaza uko umuvuduko w’ubukungu ugenda uzamuka mu Rwanda
Mu kiganiro n’abanyarwanda bo mu buholandi kandi Minisitiri Busingye yagarutse no kuri gahunda ya "Ndi umunyarwanda”, aho yavuze ko kuri we atari gahunda, ahubwo ari ubuzima.
Abisobanura agira ati: "Ijambo ‘gahunda’ ry’umvikana mu bice bibiri, igice cya mbere ni ugutangira ukagira n’aho urangiriza. Igice cya kabiri ni ikintu gikorwa ubuzima bwose kitagira iherezo, iyo ni yo gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda."
Yakomeje agira ati: "Ubunyarwanda bwacu bwagize igitotsi tugomba kuvanamo byanze bikunze, buri muntu akicara wenyine ntawe umuvangira akibaza ku mateka, uruhare yayagizemo, ntarebe gusa urw’abandi, noneho akibaza ati: ese aya mateka yansigiye iki? ese nateye intambwe?"
Yanavuze ko kandi amahitamo y’abanyarwanda ari yo arugira uko ruri, ariko u Rwanda rwo (physiquement) rukomeza kubaho nk’igihugu.
Minisitiri Busingye yagarutse no ku guhagarikwa kwa BBC Gahuzamiryango, aho yerekanye ko yakoraga ibiganiro bitwika, bityaza amako, bisa cyane n’iby’ibinyamakuru nka Kangura, Radio RTLM n’ibindi byabibaga inzangano n’amacakubiri ashingiye ku moko mu banyarwanda.
Ati "Nka Leta y’u Rwanda twagiranye kenshi amanama n’ubuyobozi bwa BBC gahuzamiryango , bakatubwira ko ikibazo bagiye kugikemura ibiganiro bikaba bizima, ariko ntibyakozwe. Yanagarutse kandi ku kibazo cy’amoko mu Rwanda, aho yagize ati: mu Rwanda ‘ubwoko ntibukiri CV’ twifuza ko umuriro w’amoko wazima."
Buri mugore wese ku Isi yakwifuza agaciro nk’akahawe Umunyarwandakazi
Yanerekanye uko Umugore mu Rwanda ubu yahawe umwanya we akwiye aho usanga amahanga yifuza kugira umugore nk’uw’Umunyarwanda.
Hamwe n’ibyagezweho mu Butabera nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Busingye yongeyeho ati « Ibi byose tubikora kuko turi abanyarwanda kandi twishimiye kuba bo, aho usanga ubu na wawundi wagize uruhare mu mateka mabi n’ubwo afite ikibazo, ariko aho ari yishimira kuba umunyarwanda kubera uko u Rwanda rwigaragaza mu ruhando rw’amahanga. »
Yongeyeho ati «Mukomeze ubunyarwanda kuko tubutakaje twatakaza ubwirinzi n’ubudahangarwa. Aho kwireba mu ndorerwamo ukikunda ko uri Umuhutu, Umutwa cyangwa Umututsi, shimishwa n’uko usanze uri umunyarwanda. »
Yakomeje asaba abari aho kujya barebera mu bihugu byabayemo intambara nyinshi, ariko ababituye bageze aho bashyira imbere igihugu none ubu barakataje mu iterambere.
Nk’ubutumwa bwihariye, Intumwa nkuru ya Leta yagize iti: "Mugende mubwire n’abana baba bavuka ku miryango yagize uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwaciyemo, ko nta mwana ugomba kuzira ibyo ababyeyi be bakoze, ugomba kuba ingwate, ubu mu Rwanda abana bose tubaha amahirwe angana ushaka kwiga akiga, ushaka gukora ibindi na we agafashwa, tubohereza muri za kaminuza zitandukanye kandi nta kureba ngo uturuka aha cyangwa uvuka kwa kanaka. Ibi tubikora kuko ari ko kubaka u Rwanda rwiza rwejo hazaza."
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi yashimiye Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, kuba yababoneye umwanya akabaganiriza aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze n’izindi gahunda za Leta.
Ikiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Hon. Johnston Busingye mu Buholandi kihariye muri Vidéo:
Amafoto:



















TANGA IGITEKEREZO