Ni umunsi wabereye mu murwa mukuru wa Maroc i Rabat, wizihizwa mu mbyino no kwerekana umuco bya buri gihugu cyari cyatumiwe.
Abanyarwanda baba muri Maroc barimo abanyeshuri, abahakora imirimo itandukanye n’abahatuye bitabiriye uwo munsi.
Amashuri menshi muri icyo gihugu akoresha Igifaransa, byumvikana ko uretse abanyarwanda bashobora kuba bigana bakoresha Ikinyarwanda nabwo gake, naho ubundi kumva ikinyarwanda bidakunze kubaho.
Byari ibyishimo abanyarwanda batera urwenya mu Kinyarwanda cyabo banacinya akadiho berekana ibyiza by’umuco w’u Rwanda muri ibyo birori.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Muhire Derrick wiga imibare na mudasobwa muri Kaminuza ya Ibn Tofail Kénitra, iherereye mu mujyi wa Kénitra aho muri Maroc, akaba ahagarariye abanyeshuri bo mu mijyi ya Rabat, Sale na Kénitra, yavuze ko wababereye umunsi wo gusabana no kwisanzura mu rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda.
Muhire Derrick yagize, ati “Tuba dusanzwe tuvuga tunakoresha Igifaransa kuko ari cyo twigamo rero nk’uyu munsi w’ururimi gakondo nkatwe nk’abanywarwanda ni umunsi twereka amahanga umuco wacu ndetse tugahura tukavugana rwa rurimi rw’iwacu twisanzuye.”
Itorero ry’abanyarwanda muri Maroc ryitwa Icyeza cy’Indatwa niryo ryaserutse muri ibyo birori. Ndayambaje Albert uhagarariye abanyarwanda baba muri Maroc yabwiye IGIHE ko muri icyo gihugu hari abanyarwanda 90; barimo abanyeshuri, abakozi, imiryango ihatuye, n’abimenyereza akazi mu nzego zitandukanye. Bakaba ari bamwe mu bitabiriye ibyo birori.
Today we represented our culture in the internation mother language day. IMIHIGO IRAKOMEJE #RwOT RwOT @YouthCultureRW@Rwandacademy@RwandainMorocco@SheikhSalehh@Bamporikie@IGIHE@kigalitoday@NewTimesRwandapic.twitter.com/4NX8kkL7dq
— Rda_Students_Morocco (@UNERMA) February 21, 2020
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh yashimiye abana b’u Rwanda uburyo bagaragaje umuco nyarwanda mu mbyino za Kinyarwanda.
Abana banjye.
— SheikhHABIMANA Saleh (@SheikhSalehh) February 21, 2020
Umubyeyi wacu🙏🏾
— Rda_Students_Morocco (@UNERMA) February 21, 2020
Mu Rwanda umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire wizihirijwe mu Karere ka Kirehe ku rwego rw’igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Dukoreshe Ikinyarwanda kinoze twese’.
Ururimi rw’Ikinyarwanda rufatwa nk’ipfundo rihuje abanyarwanda aho bava bakagera, nkuko binumvikana mu ndirimo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda ‘Rwanda Nziza.









Ibitekerezo 0