00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’itegurwa ry’Ihuriro ry’Urubyiruko ndetse n’impamvu ryabereye Dallas

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 23 May 2015 saa 11:38
Yasuwe :

Mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko mu matariki nk’aya y’umwaka hizihizwa Rwanda Day, igikorwa kimaze kubera ku nshuro zitandukanye ku mugabane w’Amerika ya ruguru ndetse no mu Burayi, uyu mwaka habayeho impinduka, ku nshuro ya mbere hategurwa ihuriro ry‘urubyiruko, gusa nubwo iki gitekerezo gishimwa na hafi ya bose, ntibyabuze gutera bamwe kwibaza impamvu.

Mu gushaka kumenya inkomoko y’igitekerezo cyo gutegura Ihuriro ry’Urubyiruko, twegereye Gatete Kayitani, Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda muri Amerika yose, aduhishurira byinshi kuri iyi ngingo ndetse anadutangariza impamvu yateye guhitamo ko umujyi wa Dallas wakwakira bwa mbere iki gikorwa.

Gatete Kayitani, Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda muri Amerika yose

Mu kiganiro na IGIHE, Gatete Kayitani, umugabo w’igikwerere muremure, uvuga atuje, yadutangarije ko muri Gashyantare uyu mwaka, kimwe n’indi myaka yose, hari inama ubuyobozi bwa Diaspora y’u Rwanda muri Amerika bwahuriyemo na Ambasade y’u Rwanda ikorera Washington DC mu rwego rwo kurebera hamwe ibikorwa bazafatanya muri uyu mwaka, impande zombi zikabigiramo inyungu.

Yagize ati "Ubwo duheruka mu kwezi kwa Kabiri twaganiriye ku birebana n’urubyiko, twari dufite urubyiruko rwo muri Washington DC twatumiye, tugira amahirwe kuba hari n’abashyitsi bari baturutse i Rwanda, abana babaza impamvu abantu bakuru tutabegera, ngo tubafashe, cyane cyane ko babonaga urubyiruko rwo mu Rwanda rutera imbere."

Yakomeje ati "Twarebye ubufasha twaha urwo rubyikuko dusanga icya ngombwa ari uko bo ubwabo bahura, bakavugana, bakamenyana, bagasangira ibitekerezo, aha ni ho havuye igitekerezo cyo gutegura iri huriro."

Muri icyo kiganiro kandi Gatete Kayitani yadusabanuriye bimwe mu byashingiweho kugirango Umujyi wa Dallas ube ari wakira iri huriro ku nshuro ya mbere.

"Icya mbere ni uko Dallas ifite urubyiruko rwinshi muri Amerika kuruta henshi mu bindi bice by ‘Amerika, ahandi hari urubyiruko rwinshi ni muri Mid West, Boston na California, ariko ahantu habiri twatekerezaga ni Chicago na Dallas," nk’uko Gatete yadusobanuriye.

Yakomeje agira ati "Dallas kuba twarayihisemo ni uko usibye no kuba ituwe n’urubyiruko rwinshi, haranoroshye kuhahurira, hegereye Atlanta, hegereye igice cyose cy’uburasirazuba bw’Amerika ku buryo kuhagera bitagoranye. »

Impanuka yabereye Dallas mu mpera za 2014 ni imwe mu mpamvu…

Mu mpera z’umwaka ushize i Dallas habereye impanuka ihitana abana babiri n’abandi barakomereka ; Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda yadutangarije ko mu mpamvu zatumye bahitamo ko iri huriro riteranira i Dallas nayo irimo.

Yagize ati «Nyuma y’iriya mpanuka twaje kubona ko urubyiruko rwa hano rushobora kuba rufite guhungabana kubera ibyo byago , dusanga turamutse tuzanye hano iri huriro yaba n’uburyo bwo kububaka kuko urubyiruko rwa hano nibura rwabona ko rushyigikiwe."

Mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize Abanyarwandakazi Niyibizi Ineza Sandra na Kabera Lynker bari mu bajene umunani bakoreye impanuka hagati y’uyu mujyi wa Dallas na Fort Worth mu gace kitwa Bedford, bo ntibagira amahirwe yo kurokoka, birangira bitabye Imana. Iyi mpanuka yahungabanyije benshi birenga kure aho yabereye, cyane ko ba nyakwigendera bari bakiri bato kandi bigaragara ko bari kuzagira uruhare rufatika mu guteza imbere igihugu.

Iri huriro ry’urubyiruko rirateranira muri Texas Christian University, ahitezwe urubyiruko rugera kuri 900 ruza kuganira na Perezida Kagame ku gica munsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Muri rusange ibiganiro byo muri iri huriro biraza kwibanda ku mateka ya cyera n’aya vuba yaranze u Rwanda, aho rugeze kuri ubu ndetse n
​​’ejo hazaza harwo, harebwa uruhare rwa buri wese mu nzira y’iterambere igihugu cyihaye.

Texas Christian University uherereye ahitwa Fort Worth/Dallas, aho Ihuriro ry'Urubyiruko riteranira

Murindabigwi Meilleur, Dallas - Texas


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages