Ibi yabivuze ku wa 07 Mata 2019 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mujyi wa Tel Aviv.
Amb. Col Joseph Rutabana yabwiye abari aho ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ‘Kwibuka Twiyubaka’ yibanda ku murage w’imbaraga, ubudatezuka, n’ubumwe ikiragano gishya gikangurirwa gusigasira.
Yavuze ko ibi bizafasha mu gukomeza intambwe u Rwanda rwateye mu myaka 25 ishize no gukomeza icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.
Yasabye Umuryango mpuzamahanga kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no kugira uruhare mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, gutanga ubutabera ku barokotse, kurwanya umuco wo kudahana no gushyiraho amategeko ahana abayihakana.
Umuyobozi wungirije ushizwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, Amb. Elron Yoram, yibukije abari aho ko hashize imyaka 25 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, anenga umuryango mpuzamahanga warebereye inzirakarengane zicwa kinyamaswa.
Yavuze ko umunsi wo kwibuka ukwiye gufasha mu kongera gutekereza ku bubi bwa jenoside n’akamaro ko gukorera hamwe mu kwirinda ko yakongera kuba ahandi hose ku Isi.
Yashimiye abanyarwanda uko babashije kongera kubaho nyuma ya Jenoside ariko by’umwihariko abashimira uburyo babashije kugera ku bwiyunge, uko gukira ibikomere kukaba gukwiye kubera urugero ibindi bihugu byaciye mu bibazo.
U Rwanda na Israel byose bihuriye ku mateka y’uko byagize Jenoside, bikaba ari n’ibihugu bifatanye umubano mwiza. Mu minsi mike ishize Israel yafunguye ambasade yayo i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO