Itsinda ry’Abanyarwandakazi baba mu Bubiligi riri mu bikorwa by’ubugiraneza mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 5 Werurwe 2020 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Abanyarwandakazi umunani baba mu Bubiligi barimo Depite muri Wallonie, Joëlle Kapompolé unafite inkomoko mu Rwanda bari mu gihugu mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga y’Abanyarwandakazi isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza.

Ni ibikorwa bamazemo iminsi kuva bagera mu Rwanda ku wa 22 Gashyantare 2020, aho basuye imiryango itandukanye irimo uwitwa Nka Tabita ufasha abana baturuka mu miryango itishoboye kubona irerero ugafasha n’ababyeyi babo mu bikorwa by’iterambere.

Indi miryango yasuwe n’iri tsinda ni uwitwa Komeza Intambwe ufasha abakobwa babyariye iwabo kwigira, uboroza amatungo magufi n’uwitwa Izere Mubyeyi ubarizwamo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe basanzwe bafashwa na Uwitonze Clémentine [Tonzi].

Umuyobozi uhagarariye abagore muri Diaspora Rugali mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi akaba n’umwe mu bagize iri tsinda, Uwamariya Goretti, yavuze ko iki gitekerezo bakigize nyuma ya Rwanda Day yabereye i Bon mu Budage maze batangira gukusanya inkunga bagamije kugira icyo bafasha abategarugori bo mu Rwanda batagize amahirwe nk’ayabo.

Yavuze ko bahisemo abagore kubera ko basa nk’abakiri inyuma mu bijyanye no kwigira.

Ati “Murabizi neza ko abagore aribo bakiri inyuma, baracyafite ibibazo mu by’ubukungu hari bamwe batize ndetse hari abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato bibabuza gukomeza kwiga. Izo ni zimwe mu mpamvu zatumye dutekereza guhera ku badamu ariko nitubarangiza n’abagabo nabo tuzabageraho.”

Kuri Uwamariya ibi bikorwa bamazemo iminsi byaberetse ko umugore wo mu cyaro ashoboye mu gihe cyose yaba yahawe ubushobozi.

Ati “Kuba twakoze iki gikorwa byaduhaye ishusho ya nyayo y’umugore wo mu cyaro. Ni abagore b’intwari, bafite imbaraga uramutse ubafashije kwifasha barazamuka vuba cyane, icyo bakeneye ni ukuba umuntu yabafata akaboko akabatinyura mbese bakigirira icyizere bikozwe hirya no hino umugore yazamuka vuba cyane”

N’ubwo iri tsinda ritashatse gutangaza umubare w’amafaranga ritanga muri ibi bikorwa buri muryango risuye riwusigira inkunga y’amafaranga.

Imiryango yasuwe n’iri tsinda yashimye iki gikorwa cy’ubugiraneza yakorewe ivuga ko inkunga yahawe igiye kuyifasha kunoza ibyo yakoraga.

Umuyobozi wa ‘Komeza Intambwe’, Kandutiye Françoise, yavuze ko inkunga yahawe n’iri tsinda izamufasha kwagura ibikorwa by’ubugiraneza umuryango we usanzwe ukorera mu Murenge wa Mageragere birimo koroza inkwavu abakobwa babyariye iwabo no kubaha amafaranga yo gutangira imishinga y’ubucuruzi.

Ati “Inkunga izadufasha cyane, harimo abo nka ‘Komeza Intambwe’ twagiye dufasha ariko bagishaka gukomeza gutera imbere ariko tukaba nta bundi bushobozi twari dufite bwo guhita tubafasha gukomeza kugera aho bifuza kugera nonaha. Turumva iyo nkunga batugeneye izadufasha mu gukomeza gushyigikira iriya mishinga yabo twatangiranye kuko yari igeze ahantu heza ariko nta bushobozi bwo gukomeza kuyishyigikira.”

Iri tsinda ry’abagore baba mu Bubiligi ryagize umwanya wo kwicarana n’abari n’abategarugori baba muri ‘Komeza Intambwe’ bumva aho bavuye naho bageze maze babagaragariza n’imbogamizi bagihura nazo nabo biyemeza kubafasha kuzikemura.

Mungwarakarama Esther umwe mu bategarugori basanzwe bafashwa na Komeza Intambwe yavuze ko inkunga y’iri tsinda izamushoboza kugira ibindi yakora binyuze muri uyu muryango asanzwe abarizwamo.

Ati “Mu by’ukuri nubwo dufite uyu mushinga w’inkwavu tworojwe ariko hari ibindi tuzi gukora hari n’ibyo dushoboye numva wenda hari ubushobozi hari icyo bamfasha bantera inkunga ngashobora no gukora ibindi.’’

Iri tsinda ry’Abanyarwandakazi baba mu Bubiligi kandi ryasuye umuryango ‘Izere Mubyeyi’ usanzwe ufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, riwizeza kuzakomeza kuwufasha mu bikorwa by’ubugiraneza ukora.

Ibikorwa by’iri tsinda ry’Abanyarwandakazi byashimwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, wibukije abarigize ko amazi adakwiye gushyuha ngo yibagirwe iwabo wa mbeho.

Iritsinda kandi ryagize umwanya wo kubonana n’abayobozi batandukanye mu Rwanda barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille n’uwahoze ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina aho baganiriye ku iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa muri rusange n’amategeko abarengera.

Aba bana bafite ubumuga bagize umwanya wo kwereka abashyitsi zimwe mu mpano bafite
Abagore bo muri Komeza intambwe baganirije bagenzi babo baba mu Bubiligi imbogamizi bagihura nazo
Iri tsinda ry'Abanyarwandakazi baba mu Bubiligi ryagize umwanya wo kuganira n'abagore baba muri Komeza Intambwe
Iri tsinda ryagize umwanya wo gusura abakobwa boroje inkwavu binyuze mu muryango Komeza Intambwe
Iri tsinda ryagize umwanya wo kuganira n'abagore bo muri Komeza intambwe
Iri tsinda ryavuze ko rizakomeza gukorana n'iyi miryango ryasuye
Joëlle Kapompolé yishimana n'umwe mu bana bari mu muryango Izere mubyeyi
Joëlle Kapompolé (uwa mbere ibumoso) n'itsinda bari kumwe bijeje ko bazakomeza gufasha imiryango basuye
Kandutiye asobanurira umwe mu bagize iri tsinda ibikorwa bakora
Umuyobozi w'Umuryango Komeza Intambwe, Kandutiye yavuze ko inkunga bahawe izabafasha kwagura ibikorwa basanzwe bakora
Umwe mu barimu bigisha aba bana yereka abashyitsi uko abikora
Uwamariya yijeje gukomeza ubufatanye n'iyi miryango bamaze icyumweru kirenga basura
Uwamariya Goretti uhagarariye abagore muri Diaspora ya Bruxelles mu Bubiligi na Joëlle Kapompolé bahuye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille
Iri tsinda ryahuye n’uwahoze ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina
Itsinda ry’Abanyarwandakazi baba mu Bubiligi ryasuye abana barererwa mu Muryango Nka Tabita
Iri tsinda ryahuye n’uwahoze ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .