Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Bubiligi ku itariki ya 4 Kamena 2015, mbere y’uko asohora icyo gitabo ku mugaragaro, dore ko kizasohoka tariki ya 10 Kamena 2015, Dr.Yubahwe yatangaje ko muri icyo gitabo, yibaza ibibazo, agatanga n’ibisubizo mu bushakashatsi yakoze guhera igihe yatangiraga kucyandika mu mwaka wa 2012.
Nyuma yo gukurikirana imyigaragambyo idasanzwe yabereye mu bihugu by’Abarabu, yamenyekanye ku izina rya "Printemps Arabe", byeretse Dr Yubahwe ko Abanyafurika hari uburyo bafatamo Demokarasi, ariko mu by’ukuri atari bwo buryo bakagombye kuyifatamo, ati: “byanyeretse ko Abanyafurika twumva Demokarasi nk’aho ari imibare, ugasanga ikiba kiduhangayikishije buri gihe ari umubare wa Manda n’uko Manda ireshya.”
Akomeza avuga ko aho kuyifata (Demokarasi) cyane cyane nk’igikoresho cy’iterambere, usanga abantu bamara imyaka 5 cyangwa ine (4) barajwe ishinga n’uburyo bazasimburana ku butegetsi, aho kurazwa ishinga n’imishinga yagirira igihugu akamaro.
Muri icyo kiganiro na IGIHE, nk’umuntu wanditse kuri Politiki irebana n’isimburana ry’abakuru b’ibihugu, Dr Yubahwe yabajijwe no ku matora ateganyijwe mu Rwanda mu 2017, agira icyo abivugaho bijyanye n’ingingo zikubiye mu gitabo cye, n’uburyo nk’umunyarwanda ukurikirana ibya politiki ku Isi nk’uko bigaragazwa n’igitabo yanditse.
Twanamubajije icyo atekereza kandi ku ibirimo bibera mu gihugu cy’u Burundi na byo agira icyo abivugaho nk’umusesenguzi w’umwanditsi kuri politiki muri Afurika.
Dr Janvier Yubahwe yigeze kuyobora ishyirahamwe ku rwego rwa Afurika rizwi nka "IFMSA" (Internationale des Associations des Etudiants en Médicine) uyu munsi akaba ari umuganga, ariko ukunda gukurikirana ibirebana na politiki ku isi, aho avuga ko "umuganga mwiza atavura gusa abarwayi b’umubiri w’umuntu ku giti cye, ahubwo ashobora no kuvura akoresheje politiki nziza muri rusanjye.”
Icyo gikorwa cyo kumurika igitabo ku mugaragaro kizabera i Bruxelles mu mu Bubiligi aho Dr Yubahwe wacyanditse akurikirana amasomo ahanitse (spécialisation) mu bijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe.
Ikiganiro kirambuye mwagisanga hano:



















TANGA IGITEKEREZO