Mu bashyitsi bitabiriye uyu muhango wo kwibuka, harimo wa Meya w’Umujyi wa Stirling, Mark Irwin, wakunze kwitabira ibikorwa byo kwibuka kuva muri 2017.
Harimo kandi abahagarariye imiryango y’abaturuka mu bindi bihugu batuye muri Australie. Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore ari na we Uhagarariye u Rwanda muri Australie, Nouvelle-Zélande na Indonesie, akaba yitabiriye uyu muhango mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Ni umuhango waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere ndetse no gufata umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenocide yakorewe abatutsi, ndetse hanatangwa ubuhamya.
Muri uyu muhango kandi, urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi kandi rugakurira muri Australie, rukaba ruhuriye mu mushinga wa ‘Amateka Series’, rwamuritse bimwe mu bikoresho byakoreshejwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi ndetse n’imbwirwaruhame zavuzwe mu gutegura Jenoside, nka bimwe mu bizaba bigize umushinga bateganya gutangiza muri iki cyumweru wo kumurika mu buryo bw’ikoranabuhanga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko Abanyarwanda bagerageza gukira ibikomere no kwiyubaka.
Mu buhamya bwe, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje uko Jenocide yateguwe, yashyizwe mu bikorwa, imibereho y’abarokotse nyuma yo kurokoka, nzira ndende kandi y’umusaraba yanyuzemo kugeza arokotse n’urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.
Uwavuze ahagarariye Abanyarwanda batuye muri Perth (RCA-Perth) Ernest Kalisa, yashimiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka cyane cyane urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, avuga ko berekana umuhate wo kwiga amateka y’u Rwanda no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Kalisa yibukije ko kwibuka ari inshingano za buri wese mu rwego rwo kuzirikana ku ngaruka z’amacakubiri na politiki y’ivangura ndetse ashimira ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anasaba buri wese kwibaza uko byari kugenda iyo FPR itagoboka u Rwanda ngo ihashye burundu abicanyi, ati “Ubu Isi iba ivuga andi mateka kuko nta n’uwo kubara inkuru wari gusigara.”
Ambassaderi Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko ku barokotse, kwibuka ari ibya buri munsi, ariko ko igikorwa nk’iki ‘gituma dufatanyiriza hamwe guha icyubahiro abacu bazize Jenoside, gufata mu mugongo abarokotse, no kuzirikana imizi n’intandaro bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.
Yongeyeho ati: “Iyo twibuka, tuba kandi duha icyubahiro abitanze kugira ngo Jenoside ihagarare.”
Ambasaderi Uwihanganye yavuze ko “Guverinoma y’u Rwanda yahisemo gushyira imbere gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ no kurenga amacakubiri y’ubwoko. Kwiyunga no kurwanya amacakubiri si igikorwa cyoroshye cy’igihe gito, ahubwo ni urugendo rusaba gushyira hamwe ku bari mu gihugu no hanze yacyo.”
Uku gushyira hamwe gukwiye kwifashishwa mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatusi.
Ati “Ikibabaje ariko kidatangaje, ni uko hari abakinangiye imitima bahakana kandi bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abakwirakwiza ko habaye jenoside ebyiri. Icyiza gusa ni uko Leta y’u Rwanda yiyemeje kutazajenjekera uwo ari we wese uhakana cyangwa ngo apfobye Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kudusubiza mu bihe by’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.”
Meya w’Umujyi wa Stirling, Mark Irwin, yashimiye Abanyarwanda baba muri Perth, avuga ko Isi ikwiye kubigiraho kugira intero ya “Ntibizongera” mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yazongera kubaho ahandi hantu ku Isi.
Uyu muyobozi yavuze ko umuhango wo kwibuka utanga ubutumwa ndetse ukaba n’isomo ku bandi, kuko ari bumwe mu buryo bwo gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!