00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka21: Abanyarwanda biga mu Bushinwa beretswe ishusho nyayo y’u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 April 2015 saa 07:15
Yasuwe :

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyarwanda biga mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan n’inshuti zabo zituruka mu bindi bihugu, beretswe ishusho nyayo y’u Rwanda, kuva ku gihugu kitari kikirangwamo icyizere cy’ejo hazaza kugeza ku gihugu kimaze kuba indashyikirwa muri byinshi ku isi.

Nk’uko byagiye bigenda n’ahandi hose muri gahunda z’uyu mwaka zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, uwo muhango waranzwe no kwibukiranya amateka y’igihugu y’u Rwanda mbere ya Jenoside, uko yateguwe, n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Banagaragarijwe kandi uko urugamba rwo kubohora igihugu rwateguwe rukanagera ku ntego yarwo, ndetse n’uko u Rwanda rwiyubatse mu myaka 21 ishize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ibaye.

Umuyobozi w’abanyeshuli b’abanyarwanda biga aho muri Wuhan, yibukije abitabiriye uwo muhango yuko abanyuze mu mateka mabi nk’abanyarwanda, bakananyura mu buzima bukomeye bwo kwiyubaka, ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kurinda ibyo bagezeho.

Yagize ati: “Twebwe abazi ibibazo twanyuzemo, ni twe tunazi inzira twanyuzemo twiyubaka. Kwibuka dukora none si uko hari igihe bashobora kwibagirana, ahubwo ni ukubaha agaciro kabo bambuwe n’ababishe. Turasaba abanyarwanda n’inshuti zacu z’abanyamahanga, ubufatanye mu kurwanya abahakana n’abapfobya Genocide yakorewe abatutsi bahisha ukuri nkana banagamije gusebya no gusenya ibyo Leta yahagaritse Genocide yagezeho”.

Yakomeje yibutsa ko Jenoside yakozwe n’abanyarwanda kandi igahagarikwa n’abanyarwanda. Bityo ko nibatabigiramo uruhare nta wundi uzabibakorera.

Yagize ati: “Kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni urugamba buri munyarwanda wese agomba kurwana akoresheje ingufu zose afite, binyuze mu kunyomoza amakuru atari yo, no gutangaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside yahagaritswe n’abanyarwanda, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi naryo rigomba guhagarikwa n’Abanyarwanda”.

Yasoje agira ati: “Benshi mu bakoze Jenoside bari urubyiruko. Rubyiruko rero nimucyo turwanye uwadushuka agambiriye kudusubiza muri Jenoside. Twirinde abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994”.

Ikiganiro cya mbere cyatanzwe muri uwo muhango cyibanze ku mateka yaranze u Rwanda kuva mbere ya Jenoside kugera ibaye, kikaba cyaratanzwe n’umwe mu banyeshuli bigayo muri uwo Mujyi.

Muri iyo kiganiro, abo banyeshuri basobanuriwe uko abanyarwanda bahoze babanye neza mbere y’umwaduko w’abazungu, basobanurirwa uko amacakubiri yatangiye mu Rwanda.

Bakomeje basobanurirwa uko ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside bwakwirakwije inzangano mu banyarwanda, uko bwashishikarije abanyarwanda bamwe kwica abandi. Igice kimwe cy’abanyarwanda cyumvishijwe ko ari abahutu kandi umwanzi wabo wa mbere akaba umututsi, kandi ko abahutu nibatica abatutsi hakiri kare, ko abatutsi bo bazabamara.

Ibi byatumye abahutu bashishikarira kwica uwo ari we wese ukomoka mu bwoko bw’abatutsi babita inyenzi, inzoka n’ibindi byose bibafasha gutinyuka kubica kuko ngo atari abantu nka bo.

Ikiganiro cya mbere cyakomereje ku gusobanurirwa uko urugamba rwo kubohora igihugu no kurinda abahigwaga rwateguwe rukanashyirwa mu bikorwa. Banaboneyeho gushimira ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside, banashimira undi wese wagize ubutwari bwo guhisha abahigwaga.

Mu kindi kiganiro cyatangiwe muri uwo muhango, abawitabiriye basobanuriwe uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, uko abacitse ku icumu bagiye biyubaka kugeza ubu.

Banasobanuriwe gahunda Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizemo imbaraga kugirango ubuzima burusheho kuba bwiza no gutera imbere. Aho twavuga nka gahunda ya gira inka, gahunda y’uburezi kuri bose, ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), kwibumbira mu makoperative n’izindi nyinshi.

Mu rwego rw’ubutabera basobanuriwe uko Gacaca yafashije igihugu mu kwihutisha imanza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kimwe n’abandi banyarwanda, abiga mu Bushinwa na bo bashishikarijwe gushyira imbaraga mu kubungabunga no kurinda ibyagezweho, no kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango itazongera ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi.

Muri uyu muhango habayeho igikorwa gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, ibikorwa nk’ibi byo Kwibuka bakaba basanzwe babikora kandi ngo ntibateze kubihagarika, ibi bakaba barabigaragaje bacana urumuri rw’icyizere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages