Umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Williams Nkurunziza witabirwa n’Abagize Umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, Abakozi ba Ambasade, inshuti z’u Rwanda n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Umuhango watangiranye no gukurikirana ibikorwa byo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, byaberaga ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi no kumva ijambo ry’umukuru w’igihugu.
Aho muri Turikiya, umuhango waranzwe no kwenyegeza urumuri rw’icyizere hafatwa n’umunota wo kwibuka. Mu butumwa yatanze, Ambasaderi Williams Nkurunziza yavuze ko ibihe by’umwijima ku banyarwanda byarangiye, imyaka 26 ikaba ishize rugendera mu rumuri ry’imiyoborere myiza.
Yavuze ko kwibuka muri ibi bihe bya Covid-19 bitoroshye ariko ko ari inshingano kandi ko ari uburyo bwo gutanga isomo ku buryo ayo mateka atasubira mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Ati “Buri mwaka Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bafata umwanya wo kwifatanya mu kwibuka no kwiyubaka, nta kwibagirwa ibyabaye kuko byatuma amateka yisubiramo”.
Yashimiye Inshuti z’u Rwanda zifatanyije muri uwo muhango wo kwibuka amateka akomeye y’u Rwanda, yihanganisha abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi aho bari hose.
Inshuti z’u Rwanda zifatanyije n’Abanyarwanda zatanze ubutumwa bwo kubihanganisha muri ibi bihe bitoroshye. Prof. Dr. Sedat Aybar, wigisha muri kaminuza ya Istanbul Aydin, yashimye ubutwari abanyarwanda bagize bwo kuva mu mateka ashaririye bakubaka igihugu gifite amahoro n’uburumbuke.
Yavuze ko imyaka 26 ishize irimo isomo rikomeye ku kiremwamuntu kandi yifatanyije n’u Rwanda mu guha icyubahiro abazize Jenoside. Kuri we kandi ngo kwibuka ni ubutumwa bwo kwamagana ibivugwa n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amb. Abdurrazaq M. Abdulqader, wahoze ari Ambasaderi wa Libye muri Turikiya, yavuze ko yunamiye abazize Jenoside kandi abahaye icyubahiro.
Ibikorwa biri gukomeza mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19. Inama hagati y’Abayobozi muri Ambasade na bamwe mu bagize umuryango w’abanyarwanda baba muri Turikiya n’inshuti z’u Rwanda zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.
Abanyarwanda basangizwa raporo, ibiganiro n’ibyatangajwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) buri munsi.


















TANGA IGITEKEREZO