Ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre, uhagarariye u Rwanda muri Sénégal no mu bihugu bya Guinea Bissau, Mali, Gambia na Cap Vert; uhagarariye Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau, Moïse Sande n’abandi batandukanye.
Ibikorwa byo kwibuka byabanjirijwe no gucana urumuri rw’icyizere, hakurikiraho umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hatangwa ubutumwa bunyuranye n’ubuhamya bwa bamwe mu bitabiriye uwo muhango.
Mu butumwa bwe, Ambasaderi Karabaranga yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka 27 ishize, ashima ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yari imaze guhitana abarenga miliyoni.
Yasabye Abanyarwanda kwamaganira kure ibikorwa byose bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ndahamagarira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kurwanya mu buryo bwose bushoboka, imvugo n’ibikorwa byose bijyanye n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.”
Yakomeje asaba urubyiruko by’umwihariko gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ejo heza h’u Rwanda.
Umwe mu Banyarwanda baba muri Guinea Bissau watanze ubuhamya, Ndorimana Mubiligi, yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 12, ariko yabonye neza uko Abatutsi bicwaga cyane ko we yavukaga mu muryango utarahigwagwa icyo gihe.
Yagaragaje ko ingengabitekerezo n’urwango byabibwe mu Banyarwanda harimo n’abana bato bo mu mashuri abanza.
Mu butumwa yatanze, yashishikarije Abanyarwanda gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no guharanira guteza imbere igihugu.
Abana biga muri Ecole Française muri Guinea Bissau, bari bitabiriye uwo muhango batanze butumwa bwihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside, ndetse mu ijambo ry’umuyobozi w’iryo shuri yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere.
Uharagarariye Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau, Moïse Sande, na we yunze mu rya Ambasaderi Karabaranga ahamagarira abantu bose kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo aho baba bari hose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!