Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, witabiriwe n’abasaga 200 barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Buyapani, abahagarariye Guverinoma y’u Buyapani, abarimu ba za Kaminuza n’abashakashatsi, abanyamakuru, abikorera, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, Abanyarwanda n’inshuti zabo.
Guverinoma y’u Buyapani yari ihagarariwe na Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Konosuke Kokuba, wagarutse ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Buyapani muri iki gihe Isi yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeye kugaragaza urukundo afitiye Abanyarwanda, abihanganisha mu Kinyarwanda aho yagize ati “turi kumwe”.
Konosuke yihanganishije Abanyarwanda ku nzikaregane zatakaje ubuzima muri Jenoside, anashima imbaraga za Perezida Paul Kagame n’imiyoborere ihamye yagaragaje.
Uyu muyobozi yagarutse ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 27 ishize, aho yagaragaje ubushake bwa Perezida w’u Rwanda mu kuruteza imbere, no kurugeza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bibungabunga ibidukikije Munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu iterambere mu ikoranabuhanga.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Erneste Rwamucyo, yavuze ko kwibuka bigamije gufasha Abanyarwanda kwivana mu bibazo byasizwe na Jenoside, baharanira kwiteza imbere bubaka igihugu cyabo.
Yashimangiye umuco wo guhaguruka no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ivangura ry’amoko n’andi macakubiri kugira ngo amahano nk’ayagwiririye u Rwanda atazongera kuba ukundi.
Ambasaderi Rwamucyo yasobanuye intera y’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside n’uruhare ntangarugero u Rwanda rwagezeho rwiyubaka.
Abitabiriye uyu muhango beretswe amashusho y’ukuntu Jenoside yateguwe n’uko yakozwe, ububabare n’ubutwari bw’abarokotse n’ukuntu u Rwanda rukomeje kwikura muri ayo magorwa no kwiteza imbere.
Ambasade y’u Rwanda yijeje ko hazakomeza ibindi bikorwa bigamije kwifatanya n’Abanyarwanda mu minsi 100 yo kwibuka harimo kwigisha Abayapani amateka y’u Rwanda n’uko Jenoside yakozwe, inabashishikariza kumenya uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka no kwiteza imbere nyuma y’ayo marorerwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!