Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023 mu muhango wabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Beijing, witabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri uwo mujyi, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yavuze ko kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma “tukagerageza kwiyumvisha uko byagenze n’icyari cyabaye kugira ngo Jenoside ibe. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni imwe muri Jenoside ndengakamere mu mateka y’Isi zabayeho. Yabaye umusozi w’amateka y’urwango n’amacakubiri yari yashinze imizi biturutse ku mitegekere ya gikoloni n’imiyoborere mibi.”
Ambasaderi Kimonyo yagaragaje ko ari imwe muri Jenoside ndengakamere yabaye mu mateka ya muntu, aho nibura buri saha hicwaga abantu 500 mu gihe cy’iminsi ijana.
Ati “Abicanyi bazengurukaga mu midugudu bahiga aho umututsi ari yaba impinja, abakuru,abafite ubumuga n’undi wese babaga bakekaho kuba we. Byageze aho bica abagore nyuma yo kubasambanya no gushyingura abantu bakiri bazima.”
Yashimye ingabo zari iza RPA zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa agaragaza ko umuryango Mpuzamahanga usa nk’utarigiye isomo ku byabaye mu Rwanda.
Ambasaderi Kimonyo yagarutse ku bimaze iminsi bibera mu Burasirazuba bwa RDC, aho abo mu bwoko bw’Abatutsi muri icyo gihugu bamaze igihe bibasirwa bazira abo bari bo, bamwe bakicwa ntihagire ukurikiranwa bazira ko ari Abatutsi gusa.
Ati “Ndashimangira ko dusa nk’aho nta somo twabyigiyemo, kubera ko muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umujyanama udasanzwe w’umunyamabanga Mukuru wa Loni ku kurwanya Jenoside yagaragaje ko ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ari intabaza y’uburyo hashobora kuvamo ubugizi bwa nabi n’urwango byo ku rwego rwo hejuru.”
Shi Shaojing wari uhagarariye Guverinoma y’u Bushinwa, yavuze ko ibibazo Isi iri kunyuramo muri iyi minsi, ari ikimenyetso ko hatagize igikorwa ishobora kongera kwisanga habi.
Ati “Muri iyi minsi Isi iri kunyura mu bihe itari yarigeze inyuramo. Turi kubona impinduka mu kwiyongera kw’ibihugu bifite imbaraga, imbaraga nyinshi zitsikamira iterambere rya bose, ubukungu busubira inyuma, amakimbiranen’ibindi. Byashyize isi mu bihe bidasanzwe.”
“Isi yacu yasubiye mu gihe cy’amayira abiri, umuryango mpuzamahanga ukwiriye kwigira isomo kuri ibi ugasubira mu mateka, hagashyirwa igiteza imbere muntu”.
Nubwo bimeze gutyo, Shaojing yavuze ko u Bushinwa buzakomeza kuba hafi y’u Rwanda, kugira ngo rukomeza inzira rwafashe y’iterambere rya bose.
Uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Bushinwa, Rahamtalla Mohamed Osman yavuze ko u Rwanda rwakoze ibikomeye kongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse muri Jenoside.
Ati “Nyuma y’imyaka 29, u Rwanda rwarababariye ariko ntirwibagiwe. Ahubwo rwahanganye n’ibibazo rwari rufite, rushyira imbere ubwiyunge no kwiyubaka. Ibyo u Rwanda rwakoze ni ibyo kwishimira kuko rwageze kuri byinshi mu gihe gito.”
Umuhuzabikorwa w’Agateganyo w’amashami ya Loni mu Bushinwa, Stephen Bainous Kargbo, yasabye umuryango mpuzamahanga guhora uzirikana ibyabaye mu Rwanda no kwiha intego ngo bitazongera ukundi.
Ati “Dukwiriye kutibagirwa na rimwe ibyabaye kandi tugaharanira buri gihe kubyibuka.”
Muri uyu muhango humviswe ubuhamya bwa Frida Umuhoza wanditse igitabo “Frida: Chosen to Die, Destined to Live,” warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 14, umuryango we ukicirwa mu maso ye.
Ati “Njye n’umuryango wanjye twanazwe mu cyobo kimwe, abicanyi batangira gutemagura umwe ku wundi. Bangezeho bakubita ubuhiri ku mutwe mpita nta ubwenge, nongeye gukanguka narokowe nkiri muzima”.
Muri uyu muhango wo kwibuka havuzwe umuvugo ugaruka ku cyizere cy’ejo hazaza hacanwa n’urumuri rw’icyizere, wavuzwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Bushinwa barimo Ishimwe Hope, Marebe Benitha na Ndahiro Germaine.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!