00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liberia: Abanyarwanda bakoze igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 May 2017 saa 11:54
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Liberia n’inhuti zabo bakoze igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuwa 29 Mata 2017.

Uwo muhango wabaye ku bufatanye bw’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, Kaminuza ya Liberia ndetse n’Ishyirahamwe ry’Abanya-Liberia barokotse icyorezo cya Ebola.

Witabiriwe n’abantu n’abanyeshuri n’abarimu bo muri iyo kaminuza, abahagarariye imiryango mpuzamahanga (Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU) ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wari uhagarariye Guverinoma ya Liberia.

Uwo muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyona zishwe mu gihe cy’iminsi 100 muri Jenoside. Nyuma yarwo hatangwa ibiganiro, hanarebwa filme yerekana ko abanyapolitiki bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Nyuma ya Jenoside, urubyiruko rukabaruri mu rugendo wr’iterambere n’ubwiyunge u Rwanda rumaze kubamo icyitegererezo.

Uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Liberia, Wycliffe Kwikiriza, yashimiye abitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka, anabasobanurira byimbitse ko Jenoside yagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda, ariko bose bishyize hamwe bishakamo ibisubizo babifashijwemo n’imiyoborere myizaishyizwe imbere n’abayobozi b’u Rwanda.

Yashishikarije cyane urubyiruko kwigira ku byo babonye haba muri filme no mu biganiro, bakazaba abayobozi beza b’ejo hazaza, batarangwa n’amacakubiri.

Naho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Liberia, Elias Shonoyin, yongeye kwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga arebera, ariko ibyo bikaba byarigishije Abanyarwanda ko ari bo ubwabo bakwiye kubonera umuti w’ibibazo byabo. Yashimye Abanyarwanda ati “Afurika ifite byinshi igomba kubigiraho”.

Abari bahagarariye imiryango mpuzamahanga, Loni na AU, na bo bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera, haba mu miyoborere mu iterambere ry’abaturage ndetse no kugira uruhare mu kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika.

Kwikiriza yashimiye Abanya – Liberia bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside, yihanganisha abarokotse icyorezo cya Ebola.

Abanyarwanda n'Abanya-Liberia bifatanyije mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Liberia bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Wycliffe Kwikiriza uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Liberia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages