00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mushikiwabo yashimye Abanyarwanda bashyigikiye Perezida Kagame mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 June 2017 saa 06:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yashimiye Abanyarwanda barenga 450 baba mu Bubiligi bagaragarije urugwiro Perezida Kagame witabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere.

Hafi y’inyubako yabereyemo iyi nama, Abanyarwanda bitwaje ibyapa n’utubendera tw’u Rwanda, bagaragazaga ko batewe ishema no kuba ari Abanyarwanda, ko Perezida Kagame afitiye u Rwanda icyerecyezo cyiza, ko ubukungu bwarwo buzamuka, n’ubundi butumwa butandukanye buvuga ibyiza by’igihugu bakomokamo.

Nyuma yo kugaragaza ko bashyigikiye Kagame, aba Banyarwanda bakoze ubusabane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w ‘u Rwanda ahanyura kubasuhuza no kubashimira.

Nubwo Mushikiwabo atamaze akanya muri ubu busabane, mu butumwa bwe yavuze ko ashimira abanyarwanda uko baje kwakira no gushyigikira Perezida Kagame, ababwira ko bazongera guhurira muri Rwanda Day ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2017.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, nawe yashimiye Abanyarwanda bigomwe imirimo yabo ari benshi ku munsi w’akazi, bakazindukira kugaragaza urukundo bafitiye Perezida Kagame, n’ishema baterwa no kuba ari Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo, yashimiye Abanyarwanda barenga 450 baba mu Bubiligi urugwiro bagaragarije Perezida Kagame
Perezida wa DRB Rugali yashimiye Abanyarwanda uko bitabiriye ari benshi mu gushyigikira Kagame
Abanyarwanda baba mu Bubiligi bahuriye mu busabane nyuma yo kwakirana urugwiro Perezida Kagame

Indi nkuru bifitanye isano : U Bubiligi: Abanyarwanda bakoze imyiyereko yo gushyigikira Perezida Kagame

Amafoto : Karirima A. Ngarambe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages