Mu ijambo rye atangiza uyu muryango, Ambasaderi Jeanne d’Arc Mujawamariya yashimiye inshuti z’u Rwanda zitabiriye ubutumire, ati: “Tumaze umwaka urenga dutekereza ku ishingwa ry’umuryango w’inshuti z’u Rwanda mu Burusiya. Kuba tubigezeho uyu munsi, turishimye kandi turabashimiye mwebwe mwitabiriye iki gikorwa.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rukeneye imbaraga, n’ibitekerezo bishya by’imishinga yatuma rwihuta mu iterambere ryarwo, rukagera ku rwego rw’igihugu cyanyu (u Burusiya).”
Abanyarwanda kera bumvaga ko u Burusiya ari igihugu kiri kure kandi gikonja cyane, ko kuhaba bigoye, none ubu barahagenda, bakahahahira ubwenge kandi tuhabonye n’inshuti.”
Umwe mu nshuti z’u Rwanda, rwiyemezamirimo akaba n’Umupasitori, Shatrov, warusuye akazenguruka pariki y’Akagera n’Ibirunga, yagize ati: “Perezida Kagame ni umugisha ku Rwanda na Afurika yose. Uburusiya bufite ubutunzi n’ikoranabuhanga, ariko hari ibyo budafite bwakwigira ku Rwanda: ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’amarorerwa ya jenoside yabaye mu gihugu.”
Undi mu bitabiriye ibi birori, yatanze ubuhamya ku isuku n’ibikorwa remezo yabonye mu Rwanda biruta ibyo muri byinshi mu bihugu by’u Burayi.
Kalinovski, undi umwe mu bagize uwo muryango “Inshuti z’u Rwanda” yavuze ibigwi by’u Rwanda mu guteza imbere isuku, ibikorwaremezo n’umutekano biharangwa, avuga ko birenze ibiboneka henshi ku isi.
Igikorwa cyo gutangiza umuryango w’inshuti z’u Rwanda mu Burusiya kibaye nyuma y’amezi make hatangijwe umuryango wa diaspora nyarwanda. Aya matsinda yombi yongerera imbaraga Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya iri hafi kumara imyaka ibiri isubukuye imirimo yayo muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO