00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu 2025 yohereje ubutumwa ibihumbi 200 mu Rwanda: Umusaruro wa Zipline mu mibare

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 February 2026 saa 07:27
Yasuwe :

Zipline Rwanda ikomeje kwesa imihigo mu gutabara abababaye no kugeza ibicuruzwa ku babikeneye, kuko imibare yo mu 2025, igaragaza ko yohereje ubutumwa burenga ibihumbi 200.

Zipline Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016. Ubu igeze ku butumwa burenga 600 ku munsi. Yatangiye yohereza amaraso gusa, ubu yohereza ibintu biri mu moko 10 birimo amoko y’imiti arenga 200.

Ifite ibibuga i Muhanga mu Murenge wa Shyogwe n’i Kayonza. Hafi 35% by’ibyo itwara ni intanga z’amatungo.

Drone imwe iba ifite ubushobozi bwo gutwara ibilo biri hagati ya bibiri na bitatu, batiri yayo ishobora kumara amasaha atatu itarashiramo umuriro.

Ikora urugendo rw’ibilometero 160, igendera ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha, icyakora kuri ubu urugendo runini ikora ruyisaba iminota itarenze 40. Ni uruva i Muhanga rwerekeza ku Bitaro by’Akarere bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi.

Yatangiriye mu Rwanda mu Karere ka Muhanga na Kayonza. Kuri ubu gutwara imiti na drone byamaze gushyirwa mu buvuzi rusange bwo mu Rwanda haba ku bitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro mato arenga 150.

Kugeza amaraso ku bigo by’ubuvuzi kandi ku gihe, byahinduye uburyo abantu bitabwaho by’umwihariko mu gihe umubyeyi yagize ibibazo ari ku byara cyangwa abafite ibibazo bindi bikeneye kwitabwaho.

Ibyatangiye ari ubutumwa bumwe, bubiri, 10, 100, 150 gukomeza ku munsi ubu byaguriwe mu bihugu byinshi ku Isi.

Nyuma y’uko u Rwanda rubaye urugero rw’ibishoboka Zipline yagukiye mu bindi bihugu umunani, birimo Ghana mu 2019, Nigeria yatangijemo ibikorwa mu 2022, Kenya mu 2023, Côte d’Ivoire mu 2023, u Buyapani, u Burayi na Amerika muri leta za Arkansas na Utah n’ahandi. Ifite site 30 mu bihugu bitandukanye.

Kuri ubu imaze kugeza ibicuruzwa bitwarwa na za drone hirya no hino ku Isi bigera kuri miliyoni ebyiri.

Kuri ubu ibitaro byo hanze ya Kigali bigaragaza ko impfu z’abapfa babyara kubera kubura amaraso bigeze hafi ya zeru, cyane ko amaraso agezwa ku bayakeneye mu minota mike akimara gusabwa.

Zipline iha akazi abantu 250

Ibi bihamywa n’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasuye ibitaro bijyanwaho amaraso na Zipline, birimo iby’Akarere bya Kaduha mu gushima uburyo byabashije kugera kuri zeru mu bijyanye n’impfu z’abapfa babyara kubera kugezayo amaraso ku gihe.

Kugeza ubu kandi 50% by’amavuriro y’ibanze mu Rwanda ashobora kugerwaho na drones. Ni ukuvuga arenga 600 mu gihugu hose.

Ibi bifasha mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, bikagabanya urugendo rurerure rwakorwaga n’ababyeyi n’abana by’umwihariko nko mu gihe cyo guhabwa inkingo.

Ibikorwa byo gutanga inkingo zitandukanye ku mavuriro y’ibanze byatangiye gukorwa mu 2025, kandi bigira uruhare mu kugera kuri benshi.

Kugeza amaraso kwa muganga byarengeye ubuzima bwa benshi, birimo abakomerekeye bikomeye mu mpanuka bakabura amaraso, abagore bagize ibibazo babyara n’abandi.

Ku bakozi bo kwa muganga na bo, drones zabarinze gutegereza amasaha n’amasaha mu ngendo zo mu muhanda kuko imodoka ari zo zifashishwaga mu kugeza amaraso ku bitaro runaka akeneweho bigatwara umwanya munini.

Kugeza ubu kandi Zipline mu Rwanda, itanga akazi nibura ku bantu 250 bakora mu mirimo itandukanye irimo ibijyanye na tekinike nko kugurutsa izo drones n’ibindi bikorwa binyuranye.

Muri Mata 2025 ni bwo Zipline Rwanda yagejeje ku bikorwa byo kohereza bigera kuri miliyoni nyuma y’imyaka umunani itangiye ibikorwa byayo.

Mu gihe indi miliyoni yagezweho mu gihe gito cyane, ibishimangira uburyo bwo gukura no kwaguka.

Kuri ubu nibura muri buri masegonda 50 hirya no hino ku Isi, drone ya Zipline igurutswa ishyiriye ubutumwa uwabusabye, cyangwa ibushyiriye imbabare zikeneye gutabarwa.

Muri ibyo butumwa burenga miliyoni ebyiri bumaze gutangwa hirya no hino ku Isi, Zipline ntabwo irakora impanuka yagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Kwakira hakiri kare ikoranabuhanga ryo gutwara no kugeza ibintu ku buryo bwikora (autonomous delivery) by’u Rwanda byabaye bandebereho mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Zipline igiye kuzana mu Rwanda drones zishyira ibicuruzwa abantu mu mijyi ituwe cyane

Uburyo u Rwanda rwakiriye kare iri koranabuhanga byafashije mu kugena umutekano mpuzamahanga n’amabwiriza agenga imikorere yayo mu kugeza ibintu ahantu runaka bikozwe na drone.

Kuri ubu Zipline yahawe inkunga na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izayifasha mu kwagura ibikorwa byayo hirya no hino muri Afurika. Bijyanye n’umurongo w’ishoramari rya miliyoni 150$ Amerika ziherutse guha iki kigo gitanga serivisi zo gutwara ibintu hifashishijwe drones.

Ku Rwanda, iryo shoramari rizashyirwa mu kubaka ibikorwaremezo bishya birimo kubaka irindi shami i Karongi rishobora gutangizwa muri Kanama 2026.

Zipline Rwanda yatangaje ko ishami rya Karongi, rizafasha cyane mu kugeza serivisi mu turere twa kure. Ishami rya Karongi rizafasha mu kugeza ibikoresho byo kwa muganga mu mavuriro 200 n’ibindi bigo by’ubuvuzi binini 60, bitume abarenga miliyoni 2,8 bahabwa serivisi n’iri shami rishya.

Uku kwagura ibikorwa bizatuma Zipline Rwanda iha abaturage bose b’u Rwanda serivisi, ni ukuvuga abarenga miliyoni 14 ihange imirimo 350.

Uko kwagura ibikorwa bizafasha mu kwagura aho Zipline igera harimo n’ibice byari bigoye kugendwa mu Ntara y’Iburengerazuba nka Rusizi, Nkombo, Bugarama na Nyamasheke izaba igiye kujya ku nshuro yayo ya mbere.

U Rwanda ruzanatangiza serivisi yo kugeza ibicuruzwa mu mijyi hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones) mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe mu 2027.

U Rwanda kandi ruteganya ko bitarambiranye, Zipline izatangira gukoresha drones mu bucuruzi binyuze mu gushyira abaturage ibyo batumije.

Bizakorwa na drones nshya zizwi nka Platform 2 (P2), zifite ikoranabuhanga rihambaye ugereranyije n’izisanzwe. Izi drones zamurikiwe mu Rwanda mu 2025.

Zizajya zikorera cyane mu mijyi ituwe cyane. Zizahera mu Mujyi wa Kigali, hanyuma zagurire ibikorwa no mu bindi bice by’igihugu.

Ibasha kugendera ku butumburuke buri hagati ya metero 100 na 400. Ni drones zishobora no gukomeza umurimo w’izabanje wo gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali.

Zipline imaze igihe ikora ubushakashatsi kuri batiri zamaza umuriro igihe kinini

Ubwo bufatanye kandi bufasha mu guhanga imirimo no gukomeza kugeza ikoranabuhanga rishya ku Banyarwanda.

Zipline yatangaje ko aya masezerano azayifasha gutangiza ikigo kigeragerezwamo imishinga y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano n’irya za robot mu Rwanda, kikazaba ishami rishinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere.

Iki kigo kandi kizakoreshwa mu kugeragerezwamo drones zitumwa mu mirimo itandukanye.

Mu itangazo yashyize hanze, Zipline yakomeje iti “Iki kigo kandi kizafasha mu gusuzuma ubushobozi bw’indege, gifashe mu gushyiraho uburyo bushya bw’ubwirinzi na za porogaramu z’ikoranabuhanga zifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku babikeneye.”

Mu gihe mu Rwanda Zipline yibanda cyane ku kugeza serivisi z’ubuvuzi ku baturage, iki kigo cyaragutse gitangira serivisi zo gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa mu mijyi ya Dallas–Fort Worth, Houston na Phoenix, ikoresheje drones zo mu rwego rushya za P2.

Ibi bigaragaza uko sisiteme yageragejwe kandi igatangirira mu Rwanda ubu iri gufasha imirimo isanzwe yo gutwara no kugeza ibintu hirya no hino ku Isi.

Kugera ku ntambwe yo kugeza serivisi inshuro miliyoni ebyiri bigaragaza uruhare rw’u Rwanda rw’igihe kirekire mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Bigaragaza kandi uko ubufatanye bushingiye ku makuru yizewe, icyizere n’ibyagezweho bushobora kuva ku kurokora ubuzima ku rwego rw’imbere mu gihugu bukagera ku guhindura no gushyiraho uburyo bukoreshwa ku rwego rw’Isi yose.

Zipline ku Isi ikorera ku migabane ine. Buri masegonda 30 drone yayo iba ihagurukanye ubutumwa ibushyiriye ubukeneye, igaha serivisi ibigo by’ubuvuzi 5000. Drones z’iki kigo zimaze kugenda ibilometero miliyoni 193.

Iyo gahunda ya Zipline nishyirwa mu bikorwa, izafasha abantu barenga miliyoni 130 muri Afurika, mu kubagezaho ibikoresho ku gihe, serivisi z’ubuzima zigezwe kuri bose ndetse bufashe abarwayi benshi kubona ubuvuzi ku gihe n’ibindi.

Izongera kandi umubare w’ibitaro ikoreramo ugere kuri 15.000 uvuye kuri 5.000. Uretse ibyo, izanafasha mu kurema imirimo abantu 800 mu nzego zitandukanye.

Drones za Zipline zikomeje gufasha mu gutabara abababaye
Muri Amerika Zipline yatangiye gushyira abantu ibicuruzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages