00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bihe bikomeye nanyuzemo nasengeraga mu modoka - Daddy de Maximo avuga ku nsengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 November 2025 saa 05:11
Yasuwe :

Umwanditsi Daddy de Maximo Mwicira Mitali yemeranya n’ibyo Umukuru w’Igihugu aheruka gutangaza ko umuntu ashobora gusengera aho ari hose haba mu rugo cyangwa kuri telefone.

Mwicira Mitali uba muri Denmark yavuze ko yasengeye mu modoka mu gihe kirenga umwaka, ubwo yari mu bihe bigoye muri iki gihugu.

Yavuze ko yumva ko bitakagombye kuba ihame ko abantu bose basengera mu nsengero, ko utabishoboye yasengera aho hose, haba mu rugo cyangwa no kuri telefone.

Mu kiganiro Mwicira Mitali yagiranye n’Umuyoboro wa Youtube witwa Rwanda Abroad ugaruka ku nkuru z’abanyarwanda baba muri Diaspora yagize ati “Perezida wacu ejo hari ibintu yavuze ndavuga ngo wagira ngo yaranyumvaga cyangwa se yarandebaga.”

“Akenshi nkurikirana misa kuri internet no ku wa kabiri hari iyo nakurikiye. Hari umubyeyi wacu witabye Imana, bamushyinguye kuwa kabiri. Ndi umuntu ukurikirana misa kuri internet ibiberemo byose nanjye nkabikurikirana, nk’aho nanjye nicaye mu misa.”

Yifashishije igitabo cyitwa Science et Santé cy’Umwanditsi Mary Baker, Dady de Maximo, yavuze yemera ko umuntu ashobora kugirana imishyikirano isesuye n’Imana, akayihamagara ikamwumva bitabaye ngombwa ko ajya mu rusengero.

Yakomeje avuga ko mu gihe cy’Abaroma, iyo bakatiraga umutu igihano cy’urupfu, aho yabaga ari hose yiyambazaga Imana ikamwumva bitagombeye ko ajya mu rusengero.

Yatanze urugero rw’uko mu gihe cya COVID-19, ubuzima butahagaze ahubwo abantu basengeraga aho bari.

Umwanditsi Daddy de Maximo Mwicira Mitali yavuze ko akurikira misa kuri telefoni kandi agasenga kimwe n'uko yaba ari mu Kiliziya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages