Mwicira Mitali uba muri Denmark yavuze ko yasengeye mu modoka mu gihe kirenga umwaka, ubwo yari mu bihe bigoye muri iki gihugu.
Yavuze ko yumva ko bitakagombye kuba ihame ko abantu bose basengera mu nsengero, ko utabishoboye yasengera aho hose, haba mu rugo cyangwa no kuri telefone.
Mu kiganiro Mwicira Mitali yagiranye n’Umuyoboro wa Youtube witwa Rwanda Abroad ugaruka ku nkuru z’abanyarwanda baba muri Diaspora yagize ati “Perezida wacu ejo hari ibintu yavuze ndavuga ngo wagira ngo yaranyumvaga cyangwa se yarandebaga.”
“Akenshi nkurikirana misa kuri internet no ku wa kabiri hari iyo nakurikiye. Hari umubyeyi wacu witabye Imana, bamushyinguye kuwa kabiri. Ndi umuntu ukurikirana misa kuri internet ibiberemo byose nanjye nkabikurikirana, nk’aho nanjye nicaye mu misa.”
Yifashishije igitabo cyitwa Science et Santé cy’Umwanditsi Mary Baker, Dady de Maximo, yavuze yemera ko umuntu ashobora kugirana imishyikirano isesuye n’Imana, akayihamagara ikamwumva bitabaye ngombwa ko ajya mu rusengero.
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’Abaroma, iyo bakatiraga umutu igihano cy’urupfu, aho yabaga ari hose yiyambazaga Imana ikamwumva bitagombeye ko ajya mu rusengero.
Yatanze urugero rw’uko mu gihe cya COVID-19, ubuzima butahagaze ahubwo abantu basengeraga aho bari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!