00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda si aho kujya kugeragereza ibyanze ahandi – Nathalie Munyampenda

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 October 2026 saa 07:57
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza gusubira gukorera mu Rwanda kubanza kwiyubaka mu bumenyi n’ubushobozi, aho gutekereza ko ibyo bananiwe gukora mu bihugu batuyemo bizahita bibagendekera neza bageze mu Rwanda.

Yabigarutseho ku wa 10 Ukwakira 2026, mu nama ya Rwanda Convention Canada 2026, aho yagaragaje amahirwe Abanyarwanda baba mu mahanga bafite yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Munyampenda yavuze ko hari abantu bibwira ko gusubira mu Rwanda ubwabyo bihagije kugira ngo umuntu atere imbere, nyamara bagakwiye kubanza kureba icyo bashoboye n’umusanzu bazatanga.

Ati “Hari imyumvire ko mu Rwanda ushobora kwijyana gusa ubundi ugatera imbere, gusa reka mbabwire, ntabwo watera imbere mu Rwanda udasanzwe uteye imbere hano, kandi ntabwo ndi kuvuga mu buryo bw’amafaranga ahubwo ukeneye kuba hari ubumenyi ufite, n’ibindi ku buryo ibyo ushaka kugurisha mu Rwanda ushobora no kubigurisha hano. Ntabwo mu Rwanda ariho tujya kujugunya ibitagenda, byaruta ukaguma aha abaye ari ibyo ugamije”

Yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bafite amahirwe yo gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye z’ubukungu, zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ubuhinzi, ingufu n’izindi.

Yasabye by’umwihariko urubyiruko ruba muri Canada kubanza gushaka ubumenyi n’uburambe bihagije, kugira ngo igihe ruzasubira mu Rwanda ruzabe rufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ryarwo.

Ati “Abantu bato muri hano mwiyubake mu buryo bwose kuko ntabwo dukeneye abashoramari gusa dukeneye n’abahanzi, abarimu, abantu mu mikino, njye nkunda imikino ku babizi, dukeneye abantu b’ingeri zose mu kubaka igihugu cyacu kandi mwese hari imyanya yanyu icyo musabwa gusa ni ukubanza kwiyubaka. Ntabwo turi paradizo ariko twafashe imyanzuro igena abo turi bo ndetse n’abo dushaka kuba.”

Mu kiganiro cyabereye muri iyi nama, Munyampenda yanagarutse ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’uburezi, birimo kuba hari abana barangiza amashuri badafite ubumenyi n’ubushobozi bihagije byo guhita binjira ku isoko ry’umurimo.

Ni nyuma y’ikibazo yabajijwe na Joseline Alexandre Butoyi, washakaga kumenya ingamba zafatwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Munyampenda yasobanuye ko u Rwanda rwahisemo guha abana bose amahirwe yo kwiga, ariko ko uwo mwanzuro wajyanye n’imbogamizi zitandukanye, zirimo izijyanye n’imibereho y’abana n’ubushobozi bwo kwiga.

Ati “Hari amahitamo twakoze nk’u Rwanda ko umwana wese agomba kwiga, mu gihe ibindi bihugu byo byahisemo ko ufite ubushobozi ari we uziga. Ayo mahitamo yatumye hari ibibazo tugenda duhura nabyo.”

“Hari ikibazo cy’igwingira ry’abana, aho abantu babyara ariko bakaba badashoboye kugaburira abana babo neza ubwonko ntibukure, ibibazo byose bizakurikiraho bizaterwa n’iryo gwingira ryabayeho, icyakora icyo nacyo cyahawe umurongo kuko ryaragabanutse cyane. Ikindi ni abana bataciye mu ngo mbonezamikurire (ECD) ngo bagire ubumenyi bw’ibanze icyo nacyo kiri gukorwaho.”

Yashimangiye ko ibibazo birimo ubukene n’ibibangamira imyigire y’abana bizwi, kandi ko hakomeje gushakwa ibisubizo birambye kugira ngo intego yo kugeza uburezi kuri bose igerweho.

Umuyobozi Mukuru wa Kepler Nathalie Munyampenda, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gutaha bafite ubumenyi bwafasha u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages