Ni umushinga batangije nyuma yo gusoza umwiherero w’ibyumweru bibiri wari wahurije hamwe abana 20 muri Nyakanga 2023, ababyeyi bakuze bitabiriye ibi birori bishimiye iki gitekerezo ndetse bamwe babemerera kujya baza kwigisha abana babo nyuma y’amasomo.

Joy N. Mukama umwe muri aba babyeyi batangije iki gitekerezo, yatangarije IGIHE ko uyu mushinga wo gutangiza iri shuri washibutse ku umwiherero w’abana bato bakoze nyuma ababyeyi bakuze bakiyemeza kujya baza kwigisha aba bana ibijyanye n’umuco nyarwanda.

Ati “Nyuma yo gusoza umwiherero wabaye muri Nyakanga witabiriwe n’ababyeyi bakuru bakunze cyane uwo mushinga wo kwigisha abana bacu umuco gakondo noneho batwemerera inkunga yo kudushigikira bakazadufasha kwigisha abana bacu iby’umuco wacu.”

“Twahise dufata ababyeyi bakuru bageze kuri batanu turahura tuganira kuri icyo gitekerezo cyo kwigisha abana bacu bavukira hano mu mahanga ururimi gakondo n’ibindi byose bijyanye n’umuco wacu. Abo babyeyi bakuru bahisemo kwitwa “Abahetsi” bakaba bakorera munsi y’ubuyobozi bukuru bwa “United Family Haven Centre ” ari nawo muryango wabagejejeho icyo gitekerezo.”

Joy N. Mukama yakomeje avuga ko iki gikorwa kizabafasha kurera abana babo neza bari mu cyerekezo cyiza cy’igihugu cyabo cy’inkomoko.

Ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo dukomeze dufatanye n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu gukomeza kubaka igihugu cyacu tubinyujije mu kubaka indangagaciro na kirazira mu bana bacu b’abanyarwanda bavukira mu mahanga.”

Ibiganiro byabahuje, basanze ababyeyi bakuze bagiye muri Canada baherekeje imiryango yabo akenshi birirwa mu ngo nyuma yo kugorwa n’ubuzima ndetse batabasha kujyana n’imibereho yo muri iki gihugu.

Ati “Muri uwo muhuro twaganiriye n’aba babyeyi bakuru, twasanze hari ikibazo gikomeye cy’ubwigunge mu bantu bakuru. Ni ukuvuga ko abo babyeyi bakuru abenshi baje hano muri Canada baduherekeje twebwe abana babo, bagera hano bakibura, ururimi n’imibereho bya hano bikabagora, abandi bakisanga birirwa mu mago bonyine kuko twebwe abana babo tuba twagiye gushakisha ubuzima.”

Nyuma yo kuganira basanze uwo mwanya bamara mu rugo bawubyaza umusaruro bagahuriza hamwe abana bato bakabigisha ururimi n’umuco gakondo dore ko muri Canada ntahandi babisanga.

Aba babyeyi batuye muri British Columbia bari mu nzira zo kunoza umushinga wabo wabafasha kwigisha abana babo indangagaciro na kirazira by’umuco binyuze muri ayo mashuri bifuza gutangiza umwaka utaha.

Kugeza ubu umuryango “United Family Haven Centre” bateguye uyu mushinga bafite abana bagera kuri 60 bategereje ko ayo mashuri y’umuco atangira.

Umukinnyi wa filime Janvier Katabarwa ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa kuva cyatangira ndetse yiyemeza kujya aza kuganiriza aba bana igihe yabonye umwanya
Umukinnyi wa filime Janvier Katabarwa ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa kuva cyatangira ndetse yiyemeza kujya aza kuganiriza aba bana igihe yabonye umwanya
Louis Ntitsimburwa wahoze ayoboye communauté  y'abanyarwanda muri Vancouver ni umwe mu biyemeje kugira uruhare mu kwigisha abana bavukira muri Canada ururimi rw'aho bakomoka ndetse n'umuco w'u Rwanda
Louis Ntitsimburwa wahoze ayoboye communauté y'abanyarwanda muri Vancouver ni umwe mu biyemeje kugira uruhare mu kwigisha abana bavukira muri Canada ururimi rw'aho bakomoka ndetse n'umuco w'u Rwanda
Kugeza ubu umuryango  “United Family Haven Centre” bateguye uyu mushinga bafite abana bagera kuri 60,  bategereje ko ayo mashuri y’umuco atangira
Kugeza ubu umuryango “United Family Haven Centre” bateguye uyu mushinga bafite abana bagera kuri 60, bategereje ko ayo mashuri y’umuco atangira
Joy N. Mukama na bagenzi be bizera ko umwaka utaha bazabasha gutangiza iki gikorwa cyabo ndetse hagashyirwaho iminsi n’amasaha y’amasomo
Joy N. Mukama na bagenzi be bizera ko umwaka utaha bazabasha gutangiza iki gikorwa cyabo ndetse hagashyirwaho iminsi n’amasaha y’amasomo
Élodie Kabagema umwe mu bagize umuryango wa “United Family Haven Centre”  watangije iki gikorwa
Élodie Kabagema umwe mu bagize umuryango wa “United Family Haven Centre” watangije iki gikorwa
Bamwe mu babyeyi bakuze biyemeye kwigisha aba bana b'Abanyarwanda bavukira muri Diaspora bahawe icyemezo cy'ishimwe
Bamwe mu babyeyi bakuze biyemeye kwigisha aba bana b'Abanyarwanda bavukira muri Diaspora bahawe icyemezo cy'ishimwe
Ababyeyi bakuze baba muri Canada bishimiye iki gitekerezo, biyemeza gutanga  umusanzu wabo mu kurera abuzukuru babo
Ababyeyi bakuze baba muri Canada bishimiye iki gitekerezo, biyemeza gutanga umusanzu wabo mu kurera abuzukuru babo
Ababyeyi bagize uyu muryango bavuga ko umusaruro biteze kuri iki gikorwa ari ugusiga umurage mwiza mu bana babo bato bakamenya amateka n’umuco by’abanyarwanda
Ababyeyi bagize uyu muryango bavuga ko umusaruro biteze kuri iki gikorwa ari ugusiga umurage mwiza mu bana babo bato bakamenya amateka n’umuco by’abanyarwanda
Aba babyeyi bafite hejuru y’imyaka 50 na 60 bishimiye iki gikorwa kizabafasha gusiga umurage mwiza mu bana bato,  bigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda
Aba babyeyi bafite hejuru y’imyaka 50 na 60 bishimiye iki gikorwa kizabafasha gusiga umurage mwiza mu bana bato, bigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda