Ni umugoroba watangiye saa moya n’igice ku wa Gatanu aho Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye cyangwa bavuye mu nkengero za Paris bahuriye mu nzu yagenewe imyidagaduro izwi ku izina rya Belushi’s iherereye ku nkengero z’umugezi witwa Canal de l’Ourcq.
Muri iki gitaramo Amb. Jacques Kabale, uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa nibwo yabagejejeho ibyavuye mu matora nyuma yo gukora ibarura ry’amajwi haba i Paris, Lyon, mu Butaliyani i Roma na Milan.
Amb. Kabale yatangarije IGIHE ko aribwo bwa mbere Abanyarwanda batoye ari benshi aho bagera kuri 549, ati “Ubushize ntabwo twarenzaga abantu 78 mu matora yose aheruka.”
Ashimira cyane abari bashinzwe kuyobora amatora kuba barabafashije mu byose bikagenda neza mu biro by’amatora byari bitandukanye kandi mu bihugu bigari cyane.
Yakomeje agira ati “ Banyarwanda bo muri ‘Juridiction’ yacu: u Bufaransa, u Butaliyani, Espagne... biragaragara ko koko Paul Kagame mwishimiye kumuhundagazaho amajwi yanyu kuko mumwizeye ko muzi neza ko igihugu kizakomeza gutera imbere nk’uko mwabimugaragarije nyuma yuko abibemerera.”
“Mweretse kandi amahanga ko ya ‘opposition’ yitwa ko iba mu mahanga, ntaho ishingiye, ko ari ibikoresho gusa by’abantu badashakira ineza igihugu n’ubuyobozi bwacyo. Umuntu yabagira inama yo kuza tugafatanya kwiyubakira igihugu ntibakomeze guta igihe.”



















TANGA IGITEKEREZO