00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick Lefebvre, inshuti y’u Rwanda yitabye imana mu Bubiligi

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe

Kuya 12 August 2015 saa 08:12
Yasuwe :

Patrick Lefebvre, Umunyarwanda w’Umubiligi, wamenyekanye mu banyarwanda batuye mu bubiligi (Communauté Rwandaise de Belgique) cyane mu bikorwa bitandukanye byari bigamije urugamba rwo kwibohora, yitabye imana azize uburwayi.

Abanyarwanda benshi batuye mu Bubiligi, bamenye kandi bakabana na Patrick Lefebvre, babajwe n’urupfu rwe.

Yarwaniye ishyaka cyane u Rwanda nk’inshuti mu bikorwa byo kwamagana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yagaragaye by’intanga rugero mu mahuriro menshi yashyigikiraga ibikorwa birebena n’u Rwanda byaberaga mu mpande zose z’u Burayi.

Azwi kandi mu mahuriro yayoborwaga n’umukuru w’igihugu Perezida Kagame, n’abayobozi bandi baturukaga i Rwanda, igihe cyose baje gutanga ibiganiro mu Bubiligi cyangwa mu bihugu bituranye na bwo.

Patrick Lefebvre yari yarahawe ubwene gihugu bw’ubunyarwanda.

Mu byifuzo bye yifuzaga kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda, aho yari yaratangiye kubaka inzu mu Karere ka Karongi. Ubu yabaga igice kinini mu Rwanda.

Patrick Lefebvre n’umugore we Nadine Uwampayizina, bari barashinze ishyirahamwe bise "Imitoma asbl" rikora ibikorwa bijyanye no gufata no kubika amateka mu mashusho bita (Developpement et Réalisation Audiovisuelle), aho bakoraga cyane ku mateka y’u Rwanda, kandi ariko bakorana n’abahanzi batandukanye b’abanyarwanda.

Kumuherekeza bwa nyuma bikazabera muri Komine ya Uccle, ahitwa Rue du Silence, Nr 61-1180 Uccle saa tanu n’igice (11H30), ibindi bisobanuro mwabaza kuri 00 32 474 80 53 49

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages