Iki gikorwa cyabaye ku wa 4 Nyakanga 2025, cyateguwe na Ambasade y u Rwanda ifatanyije n’Abanyarwanda biga n’abakorera muri iki gihugu, kikaba cyaritabiriwe n’abakabakaba 300.
Uyu munsi mukuru waranzwe n’ igitaramo cy’imbyino za Kinyarwanda, cyanyuze abitabiriye.
Ni ibirori kandi byaranzwe n’ubwitabire buri hejuru bw’abayobozi bo muri Pologne, barimo abanyamabanga ba Leta bane ba Guvernoma ya Pologne, barangajwe imbere n’uwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Anna Radwan, wavuze ijambo mu izina rya Leta y iki gihugu.
Hitabiriye kandi na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ndetse n’ abikorera bo muri icyo gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza uyu munsi w’ingenzi mu mateka y’u Rwanda.
Yagize ati "kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame na FPR, u Rwanda ubu ni igihugu kirangwa n’iterambere no kwishakamo ibisubizo, gishyize imbere gufatanya n’ibindi bihugu, mu kubaka Afurika nziza n’Isi nziza."
"Haba mu butumwa bw’amahoro, mu guteza imbere uburingamire, mu kurinda ibidukikije cyangwa se kwishakamo ibisubizo, u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa wizewe kandi udatenguha.“
Ambasaderi Shyaka yanashimiye ubutwari bw’abagore n’abagabo, baba abanyapolitiki, abikorera n’Abanyarwanda basanzwe, bakomeje kugira uruhare muri uru rugendo rw’impinduka nziza mu Rwanda muri iyi myaka 31 ishize.
Ambasaderi Shyaka yanagarutse ku ntambwe nziza imaze guterwa mu kuzamura ubufatanye bw’u Rwanda na Pologne, aho kuva mu mmaka ushize Pologne iri mu bihugu 10 bya mbere mu buhahirane n’u Rwanda, ibintu byishimiwe cyane n’abanya-pologne bitabiriye ibirori.
Yanibukije ko kandi uyu mwaka, hatangijwe imirikagurishwa ryamanamza ikawa n’icyayi by’u Rwanda, ndetse n’ubukerarugendo, aho abanya-pologne bitabira gusura u Rwanda ubu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Anna Radwan, yashimiye cyane u Rwanda kubera amahitamo meza yo kubaka ubumwe no guharanira kwigira. Yifuriza Abanyarwanda bose Umunsi mwiza wo Kwibohora.
Yanijeje ubufatanye mu gukomeza guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Ibirori byashojwe n’igitaramo cy’Itorero Icyeza, cyanyuze benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!