Iyi misoro irimo kumenyekanishwa no kwishyurwa kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza 2025.
Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu, Batamuliza Hajara, avuga ko mu gihe abantu binjira mu minsi mikuru, bakwiye kwihutira kurangiza inshingano zabo hakiri kare.
Kwirindiriza iminsi ya nyuma bishobora gutuma nko mu gihe batengushywe n’ikoranabuhanga, bagwa mu bihano byo gukererwa kumenyekanisha no kwishyura.
Yakomeje ati “Turashaka kwigira. Abantu bose bagomba kwishyura imisoro yose n’amahoro mbere, bityo bajye kwisanzura mu minsi mikuru nta kibabangamiye. Noheli iri hafi, barasabwa kwishyura kare kugira ngo binjire mu minsi mikuru nta kintu bagomba Leta.”
Umusoro ku mutungo utimukanwa
Komiseri Batamuliza avuga ko kuva mu ntangiro z’uyu mwaka hashyizweho uburyo bufasha abafite imitungo itimukanwa kumenyekanisha umusoro wose cyangwa ku bihembwe, uko umuntu ashoboye, akamenya umusoro azishyura.
Ati “Kuko hari uburyo bwo kumenyekanisha mbere cyane ukajya ugenda wishyura gake gake, mu by’ukuri ntihari hakwiye kuba hari umuntu ukererwa kugera ubwo ahanwa.”
Imitungo itimukanwa isoreshwa bitewe n’aho iherereye n’icyo ikoreshwa. Itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze riteganya ko iyo umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka bwubatsweho, umusoro ucibwa ku gaciro k’inyubako n’ikibanza cyayo bikomatanye, bwaba butubatswe, hagashingirwa ku buso bw’ubutaka gusa.
Igipimo cy’uwo musoro kigenwa buri mwaka n’Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bitewe n’ahantu, ariko ntikigomba kurenga Frw 80 kuri metero kare.
Itegeko ryateganyije umusoro wa 0,5% by’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza byagenewe guturwamo, bikomatanye.
Ku rundi ruhande, inzu z’ubucuruzi zishyura umusoro wa 0,3% by’agaciro k’inyubako n’ak’ikibanza yubatsemo; na 0,1% by’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza byagenewe inganda, inyubako n’ikibanza by’ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.
Inzu zigeretse zahawe umwihariko hagamijwe gushishikariza abantu gukoresha neza ubutaka. Ikibanza n’inzu yo guturamo y’amagorofa atatu bisoreshwa ku gipimo cya 0,25% by’agaciro kabyo ku isoko; irengeje amagorofa atatu igasoreshwa 0,1% by’agaciro kabyo ku isoko.
Imitungo isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa ni inyubako imwe nyirayo yageneye guturamo nk’icumbi rye, n’inyubako ziyunganira mu kibanza cyagenewe guturwamo n’umuryango umwe.
Iyo nyubako ikomeza kubarwa nk’icumbi rye n’iyo yaba atayituyemo ku mpamvu zitandukanye, ariko ubutaka yubatseho bwo akabusorera.
Komiseri Batamuliza avuga ko iyo uguze umutungo warasorewe muri uwo mwaka, utongera gusabwa umusoro.
Ati “Kugeza nimugoroba twari turengeje 70% y’abamenyekanishije, birumvikana ko bamwe baba batarishyura, ariko abo dushaka kubwira nonaha ni abantu bataramenyekanisha ngo banishyure uyu musoro, tubibutsa ko itariki ntarengwa ari 31 Ukuboza.”
Amahoro yo gusana imihanda
Abatunze imodoka kandi baributswa kumenyekanisha no kwishyura amahoro ku binyabiziga yagenewe gusana imihanda.
Itegeko rishyiraho uyu musoro ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 29 Gicurasi 2025. Ubu harimo gusorerwa amezi ya nyuma iri tegeko rimaze gusohotse.
Ivatiri n’ijipe byishyura 50.000 Frw, ikamyoneti, microbus, minibisi, na bisi bikishyura 100.000 Frw. Ikamyo na rukururana ntoya byishyura 120.000 Frw, naho rukururana nini ikishyura 150.000 Frw.
Imodoka zisonewe aya mahoro zirimo ibinyabiziga bya Leta y’u Rwanda; ibinyabiziga bya ambasade n’iby’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda; n’ibinyabiziga by’imiryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano na Repubulika y’u Rwanda.
Komiseri Batamuliza yakomeje ati “Ni amafaranga mu by’ukuri atari menshi, ariko ashobora kugira icyo afasha mu gusana imihanda. Abatunze ibinyabiziga turabibutsa kwishyura iyi misoro hakiri kare, kuko ushobora kujya gusora ugasanga wishyura ibihano bijya kungana n’umusoro.”
Avansi ya gatatu y’umusoro ku nyungu
Ku rundi ruhande, abarebwa no kumenyekanisha no kwishyura avansi y’umusoro ku nyungu mu bihembwe, iminsi yo kumenyekanisha igihembwe cya gatatu yagiye.
Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe muri Nyakanga, Kanama na Nzeri 2025. Usora ahera ku musoro yishyuye mu mwaka ushize, akagabanya n’igicuruzo cy’uwo mwaka, agakuba n’igicuruzo cy’igihembwe gisorerwa.
Komiseri Batamuliza yakomeje ati “Nabwo ni uburyo bwo kugira ngo borohereze abantu, kuko niba umusoro wagombaga kwishyura ku mwaka wose ari miliyoni nka 200 Frw, kuko uba waragiye wishyura make make mu bihembwe, bituma ugera mu mpera z’umwaka umaze kwishyura kimwe cya kabiri cyawo cyangwa kirenga, kuko ya yandi yose wagombaga kwishyura guhera mu ntangiro z’umwaka avanwamo, ukishyura asigaye.”
“Ni uburyo bwo korohereza abantu kandi ni uburenganzira bwabo, biri mu itegeko. Ariko uretse gufasha abasora, binafasha leta kurangiza inshingano zayo mu gihe gikwiye.”
Kumenyekanisha umusoro ku binyabiziga ndetse n’umusoro ku mutungo utimukanwa bishobora gukorwa unyuze ku rubuga rwa RRA cyangwa ugakanda *800#. Avansi ya gatatu y’umusoro ku nyungu yo imenyekanishwa unyuze ku rubuga rwa RRA, muri sisiteme ya E-Tax.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!