Uwo muhango witabiriwe n’abantu banyuranye, barimo abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Senegali n’inshuti z’u Rwanda.
Uwo mugoroba waranzwe no gutarama, basusurutswa n’itorero ’Abatangana, hanatanwa ubutumwa bwo guharanira ubutwari.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Dr. Mathias Harebamungu, yarase Intwari z’u Rwanda, asobanura amateka n’ibyiciro byazo, yibutsa abari aho ko mu Ntwari u Rwanda ruzirikana, harimo n’Umunya - Sénégal, Capt. Mbaye Ndiagne, wahawe umudari w’Umurinzi kubera ubwitange yagaragaje atabara Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubwo ahasize ubuzima bwe.
Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yibutsa Abanyarwanda n’inshuti zabo, cyane cyane urubyiruko, ko bagomba guharanira kugera ikirenge mu cy’Intwari zatubanjirije, bubaka u Rwanda bifuza.
Yashimangiye ko ubutwari bushingiye ku ndangagaciro z’Abanyarwanda, ahamagarira abari aho kwiyubaka bateza imbere bagenzi babo ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagarutse ku bwitange butagereranwa bwa FPR –Inkotanyi n’urubyiruko rwayo by’umwihariko, bahonoye u Rwanda rwari mu mwijima w’urwangano n’irondakoko; ihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yubaka u Rwanda rw’ubumwe n’amahoro.
By’umwihariko, yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda bitanze batizigama mu kubaka u Rwanda rw’amahoro n’umutekano.
Ambasaderi Harebamungu yahamagariye abari aho gukomeza gufatanya bakishakamo ibisubizo, bigira ku Ntwari z’u Rwanda.
Yasabye cyane urubyiruko, kwiyubakamo ubutwari kugira ngo ejo hazaza hazagireubudasa nyabwo koko.
Iki gitaramo kandi kizihijwe na Manu Ragabo, umucuranzi w’ Umunyarwanda uba muri Senegal, afatanyije n’abacuranzi b’Abanye -Congo.



















TANGA IGITEKEREZO