Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Suède, aho Nyampinga w’u Rwanda yabaganirije gahunda ze n’umushinga wo kumenyekanisha ’Made In Rwanda’ mu mahanga.
Miss Iradukunda amaze iminsi i Burayi azenguruka ibihugu bitandukanye mbere yo kwerekeza mu Bushinwa ahazabera irushanwa rya Miss World azaserukiramo u Rwanda rugiye kuryitabira ku nshuro ya kabiri.
Nyampinga wageze muri Suède ku butumire bwa Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Christine Nkulikiyinka.
Ageza ijambo ku bitabiriye ibiganiro, Ambasaderi Nkulikiyinka yabasabye ko ibikorerwa mu Rwanda ari bo bo kubiheraho babiteza imbere, ati "Iyo uguze kimwe mu bikorerwa mu Rwanda, ubwiza bwabyo burivugira, abakubona bakubaza aho biva bityo tukunguka abaguzi."
Yashimiye Nyampinga w’u Rwanda witabiriye ubutumire ndetse avuga ko byabaye umwanya mwiza wo kongera gutekereza uburyo bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Ubujyanama bwa Nyampinga w’u Rwanda bwamuherekeje mu ruzinduko arimo, bwashimiye Ambasaderi Nkulikiyinka wabatumiye ndetse hasabwa inkunga ya buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga mu gushyigikira Nyampinga Iradukunda Elsa mu marushanwa agiye kujyamo ya Miss World.
Abanyarwanda bahuye na Nyampinga w’u Rwanda muri Suède mu mpera z’icyumweru gishize, bishimiye ibiganiro bagiranye, biyemeza kwitabira gahunda yo kumenyekanisha ”Made in Rwanda” ijyanye n’umushinga we no kumutera ingabo mu bitugu aho agiye guhagararira u Rwanda.
Miss Elsa Iradukunda yanasabanye n’abana, abasaba gukunda umuco nyarwanda no guterwa ishema no kuba Abanyarwanda bihesha agaciro aho bari hose.
Mu bindi bikorwa yakoze, yaganiriye n’abategura Miss Africa Sweden ndetse anasura Chalmers University of Technology ya Gothenburg, imwe muri kaminuza eshatu zikomeye muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO