00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane mu mijyi y’amateka ya Maroc: Marrakech, Casablanca, Rabat na Ben Guerir

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 December 2025 saa 07:54
Yasuwe :

Mu rugendo rw’iminsi cumi n’ibiri muri Maroc, igihugu nari ngezemo bwa mbere, nanyuze mu mijyi ine yerekana mu buryo bufite aho buhurira isura y’amateka n’indangagaciro z’iki gihugu ku bagituye.

Ninjiye muri Maroc mu Ukuboza 2025. Iki gihugu kiri mu majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Afurika, agace karimo ubutayu ariko natangajwe n’ubukonje nahasanze. Numvaga ko mu bihugu by’Abarabu hahora hashyushye nko mu bindi bihugu bya Afurika, nsanga ahubwo muri aya mezi haba imbeho icengera bitewe n’imiterere y’ikirere cyaho.

Ikindi nabonye cyantangaje, ni uburyo ukigera ku kibuga umutekano waho ukajijwe cyane, usakwa nk’ugiye kwinjira mu ndege kandi uyisohotsemo.

Abaturuka mu bihugu by’u Burayi nta Visa basabwa, na ho abaturuka mu Rwanda bahabwa Visa, ariko mu buryo bwihuse.

Maroc nabonye ari igihugu gifite amateka yerekana ko bagize ibyo bita ’civilisation’ kera cyane, atari ibyazanywe n’abakoloni. Ibi ubibonera mu myubakire n’inzu za kera, no mu mibereho ya buri munsi. Ubona batigana Abanyaburayi ahubwo bakunda umuco wabo cyane mu bikorwa byinshi.

Nagize amahirwe yo gusura imijyi ine yose ndi mu modoka, ngenda ndeba, imirambi irangwa n’ingo za kera z’abahinzi n’aborozi, bakikijwe n’imirima myiza migari ya kijyambere, bahingisha imashini, ubutaka bwaho bugenda buhindura isura bitewe n’igice winjiyemo ariko ahenshi bugatukura cyangwa ugasanga busa na kaki.

Iyi mijyi yose ihuzwa n’imihanda migari bita autoroute, imihanda myiza cyane, na yo iri mu byantunguye, usanga ifasha cyane mu iterambere ry’iki gice cy’Isi, gituwe n’abantu bakunze gukora ingendo z’ubucuruzi kuva kera.

Ni igihugu kijyana n’umuco wo kutanywa inzoga, ariko hakabaho aho zicururizwa, hafunga kare cyane. Iyo ushaka kwica inyota urazinduka, ukayijyana aho ucumbitse cyangwa ukayigura muri hôtel ziraboneka, ku muntu utanywa ibisembuye arizihirwa kuko bagira icyayi n’ikawa biryoshye kandi bazi gutegura neza.

Umujyi wa mbere nururukiyeho mu ndege mvuye mu majyepfo y’u Bufaransa i Canne ni Marrakech, umuntu yakwita irembo ry’iki gihugu ry’Amajyepfo

Marrakech yashinzwe hafi mu kinyejana cya 11 n’ingoma z’Ababerbere. Marrakech yabaye ku ikubitiro igice cy’ubutegetsi, ubucuruzi n’umuco muri Maghreb. Abo bayitaga “Umujyi utukura” kubera ibara ry’inkuta z’inyubako zawo.

Yabaye umurwa mukuru w’ingoma nyinshi kandi ikaba n’ihuriro ry’imihanda y’amakaravani yahuzaga Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’Ikibaya cya Mediterrane.

Medina (bisobanuye Umujyi), urimo amasoko n’ibimenyetso by’amateka byerekana umwuga w’ubukorikori, idini, n’ibindi, bifite amateka akomeye ku buzima bwo mu mujyi.

Casablanca, Umujyi w’ubukungu

Casablanca, ifite izina rikomoka ku cyambu cy’i Anfa, ifite amateka yaranze intambara no kongera kubakwa bushya. Yagiye ihinduka kandi itera imbere uko ibinyejana byakurikiranye, kugeza uyu munsi, cyane cyane ku bw’imihindagurikire yatewe n’Abanya-Portigal nyuma y’Abafaransa maze mu kinyejana cya 20 ikaba icyicaro cy’ingenzi cy’ubukungu n’inganda mu gihugu. Imipaka yayo yo mu majyepfo (façade Atlantique) n’imidugudu igezweho byerekana uruhare rwayo nko kuba irembo ry’ubucuruzi riyihuza n’ibindi bice by’Isi.

Uyu munsi Casablanca ni Umujyi ukomeye mu bukungu bwa Maroc, biciye ku cyambu, Inganda, Ibikorwa by’umuco kandi na rwo ni uruganda bakomeyeho n’ibindi.

Rabat umurwa mukuru mu bya politiki

Ni naho hari ingoro y’Umwami Mohammedi VI nizindi nzego nkuru z’igihugu.

Rabat ni wo Murwa mukuru w’amateka n’ubutegetsi. Akaba ari naho hari ikicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, inareberera inyungu z’u Rwanda muri Mauritanie na Tunisie.

Amateka yabo avuga ko Rabat, yavukiye ku ngoro y’ingabo ku nkombe z’inyanja, yakomereje ku iterambere cyane cyane mu gihe cy’ingoma ya Almohade mu kinyejana cya 12, aho hari harasigaye inyubako z’ingenzi. Mu kinyejana cya 20, Rabat yabaye ikicaro cy’ubutegetsi n’imiyoborere ya Moroc y’iki gihe.

Uyu munsi nk’umurwa mukuru, ihuriza hamwe umurage w’amateka, ibigo bya leta n’ahantu h’imyidagaduro, ni wo mujyi usangamo ibiti bihehereye muri iyi nasuye cyane, ni Umujyi utanga isura ituje. Mu mwaka 2012 yarashyizwe ku rutonde rw’imigi ibumbatiye amateka akomeye yemewe na UNESCO.

Nasuye kandi Umujyi wa Ben Guerir, ahantu hashya mu guteza imbere ubumenyi n’inganda. Bitandukanye n’imijyi y’umwimerere ifite amateka ya kera, Ben Guerir ni umujyi wateye imbere vuba.

Iherereye mu Karere ka El‑Rhamna, yahindutse mu kinyejana cya 20 ku bw’ibikorwa by’ubucukuzi bya Office Chérifien des Phosphates (OCP) n’imishinga y’iterambere yakurikiyeho.

Guhera mu myaka ya 2001, Ben Guerir yabaye ahantu hatangirwa amasomo akomeye kubera kuhashinga ‘Universite Mohammed VI Polytechnique (UM6P) ‘.

Yashinzwe mu 2013 ku gitekerezo cya OCP kandi ishyigikiwe n’ubufatanye mpuzamahanga, UM6P igamije guteza imbere ubushakashatsi bukoreshwa mu byiciro nka Agronomie (ubumenyi bw’ubuhinzi), ubumenyi mu bwubatsi (sciences de l’ingénieur), ingufu n’ikoranabuhanga rigezweho, byose bihujwe bya hafi n’ibikenewe n’inganda zo mu karere no ku rwego rw’igihugu.

Iyi Kaminuza na porogaramu z’amasomo yisumbuye na laboratwari byagize uruhare mu guha Ben Guerir izina rikomeye, nk’ahantu cyangwa ikigo cy’uburezi n’ubushakashatsi cyibanda ku guhindura ubukungu mu buryo burambye no ku guhanga ibishya.

Marrakech, Casablanca, Rabat na Ben Guerir bikoze itsinda ryuzuzanya: Marrakech yibutsa umurage w’ubwami n’ubukorikori, Casablanca ihagarariye ubukungu, Rabat ifite amateka y’ibigo n’ubutegetsi, naho Ben Guerir ikerekana isura y’iterambere ry’inganda n’uburezi muri Maroc ya none.

Bitanga ishusho y’uburyo igihugu gikize kandi gifite imiterere yihariye, aho amateka ya kera n’imishinga y’ubu byuzuzanya.

Ubwiza bw’Umujyi wa Marrakesh mu mafoto na Video

Uyu muhanda werekeza mu Mujyi wa Casablanca
Ubutaka bw'aho si nka bumwe bwo mu Rwanda uko ahantu henshi ni ubutayu
Iki gihugu nubwo ari icyo muri Afurika y'Amajyaruguru, utungurwa n'ubukonje buba buhari
Ni igihugu cy'imirambi, gifite imihanda myiza ku buryo urugendo rw'imodoka umuntu arukora neza nta nkomyi
Muri iki gihugu hakorerwa ibikorwa by'ubukungu bitandukanye
Imyubakire yo muri Maroc ni imwe imenyerewe mu bihugu by'Abarabu
Ukihagera ubona umwimerere w'umuco wa Maroc
Umujyi wa Marrakech urimo inyubako zigaragaza amateka n'iterambere rya Maroc
Umujyi wageramo wose muri Maroc usangamo amahoteli meza yubatswe mu buryo busigasira umuco w'igihugu

Ugenda mu mujyi wa Casablanca ubutaka bugenda buhinduka bitewe n’aho umuntu ageze

Uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu buteye imbere muri iki gihugu
Maroc iyoborwa n'ubwami. Umwami wayo, Mohammed VI, yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu 2016
Maroc ni kimwe mu bihugu ku Isi bifite ubwami bumaze igihe kinini kuko bumaze ibinyejana birenga 12
Isuku muri iki gihugu uyisanga hose kandi hashyirwa imbaraga mu kugira ngo iboneke
Ubukungu bwa Maroc bushingiye ku buhinzi, ubukerarugendo, ubucukuzi bwa phosphates, gutunganya ibikomoka mu nganda n'ibijyanye n'ingufu zisazura
Imijyi yo muri Maroc iteye imbere ku buryo bugaragara. Ibikorwaremezo nk'amatara yo ku mihanda biri mu byitabwaho
Iki gihugu gituwe n'abaturage barenga miliyoni 37, biganjemo ababarizwa mu idini ya Islam
Maroc ntabwo yigeze ikolonizwa mu buryo busesuye nka byinshi mu bihugu bya Afurika gusa mu 1956 nibwo yigobotoye Espagne n'Abafaransa ihinduka igihugu cyigenga
Litiro imwe ya lisansi muri Maroc igeze ku 1500 Frw
Nubwo ari igihugu kiri mu butayu, ubuhinzi ni urwego rwateye imbere kandi rufatiye runini igihugu
Abanya-Maroc ni abantu bagira urugwiro
Maroc ifite inganda nyinshi zikora ibitambaro ndetse n'izikora ibyuma bimwe na bimwe by'imodoka
Iyo ugeze muri iki gihugu bwa mbere, ubanza gusakwa ku buryo bukomeye ku buryo ushobora gukeka ko ugiye kongera kwinjira mu ndege
Maroc muri iki gihe yakiriye igikombe cya Afurika cy'ibihugu mu mupira w'amaguru, CAN. Ibyapa bicyamamaza ubisanga henshi mu mijyi
Iki gihugu gifatwa nk'icyambu cya Afurika y'Amajyaruguru
Maroc ifite abaturage bubakiye ku bumwe bw'imiryango kurusha ibindi byose
Nibura 1/3 cy'abaturage ba Maroc batunzwe n'imirimo y'ubuhinzi cyane mu bice bitari iby'imijyi
Hari uduce tumwe na tumwe usangamo inyubako zifite imiterere nk'iy'iz'i Burayi ariko ni nke

I Rabat mu murwa mukuru wa politiki ))

Umujyi wa Bengeurir uri mu mijyi y’amateka muri Maroc

Umujyi wa Bengeurir ukorerwamo ubucuruzi bw'ubwoko butandukanye
Muri Maroc banywa ikawa n'icyayi cyane
Imyubakire yo muri iyi mijyi irihariye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages