Ibi byatangajwe na Martin Rutagambwa, Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports mu ruzinduko yagiriye mu Bubiligi, aho yanaganiriye na Jean-Pierre Rugero, umuyobozi w’abanyamuryango b’iyo kipe ku mugabane w’u Burayi.
Mu kiganiro bagiranye na IGIHE muri gahunda yo kumenyekanisha ibikorwa n’imishinga bitandukanye by’abanyarwanda bo mu ngeri zose batuye mu mahanga, abafana ba Rayon Sports-Gikundiro batangaje ko na bo bafite byinshi bateganya byinshi bizazamura ikipe yabo.
Jean-Pierre Rugero, umuyobozi wa Rayon Sports-Gikundiro i Burayi yadutangarije ko mu gihe gito kitarenze ukwezi, bategura igikorwa bise "Rayon Sports day Edition 2", iya mbere ikaba iheruka kuba tariki 24 Kanama 2013.
Akomeza avuga ko cyabaye igikorwa ntangarugero aho abahoze ari abakinnyi ba Rayon Sports FC n’aba Kiyovu Sports mu bihe byashize ndetse n’abanyamuryango b’ayo makipe n’inshuti zabo bahurira mu mikino ya gicuti igasozwa n’ubusabane, hakanakusanywa inkunga ijya mu gaseke kohererezwa ubuyobozi bwa Rayon Sports mu Rwanda.
Rutagambwa, Umuyobozi wungirije wa mbere muri komite y’iyo kipe, yazaniye ubutumwa umuryango wa Rayon Sports Europe, bukubiyemo imishinga umuryango mugari wa Rayon Sports wifuza kuzayigezaho mu bihe biri imbere.
Aganira na IGIHE, Rutagambwa yagize ati: “Ikipe yacu turashaka ko ijyana n’iterambere nk’iry’igihugu cyacu u Rwanda, tukagera aho twifuza kandi bivuye mu mikoro y’ibikorwa twifuza kugeraho, ibibazo bya hato na hato duhoramo bigacika burundu.”
Imishinga Rayon Sports-Gikundiro iteganya wayikurikira muri vidéo y’iki kiganiro:



















TANGA IGITEKEREZO