Mu gihe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagiye bizihiza iyi sabukuru, yaba mu gihugu imbere ndetse no hirya no hino ku Isi, abo mu Bubiligi bo babikoze kuwa 23 Ukuboza 2017.
Miur ibyo birorori bagarutse ku mateka y’umuryango uhereye mu gihe cyo kubohora igihugu n’aho kigeze uyu munsi, bakanabigiramo uruhare nubwo bari mu mahanga.
Bamwe mu banyamuryango ba FPR inkotanyi batuye mu Bubiligi bafite ibikorwa bitandukanye bigamije kubaka Diaspora Nyarwanda bahawe umwanya wo kubwira abitabiriye uyu munsi ibyo bakora birimo: Kwigisha Umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda abana bato, kurihira mituweli abatishoboye batuye mu Rwanda n’ibindi.
Abanyamuryango biyemeje gukomeza kubumbatira ubumwe bw’ abanyarwanda no kuba inyangamugayo.
Bakanguriwe kugira umoco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo kuko byagaragaye ko iyo bashyize hamwe bashobora kwikemurira ibibazo aho gutegereza inkunga.
Ibibirori byarimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin ; Umujyanama wa Mbere w’iyi Ambasade, Musare Faustin ; Uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Bubiligi, Kananura Jean Marie n’abashyitsi barimo Umuhoza Claudette uhagarariye abarwanashyaka ba PSD mu Bubiligi waseranyije ubufanye abanyamuryango ba FPR mu kubaka Diaspora Nyarwanda.
Muri ibyo birori by’isabukuru ya FPR, byanabaye umwanya wo gusangira no kwifurizanya Noheli n’umwaka mushya muhire wa 2018.



















TANGA IGITEKEREZO