Iki gikorwa cyabaye ku wa 6 Kamena 2026, kikaba cyarasozaga bimwe mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 mu Bubiligi, byari byaratangiye ku wa 7 Mata 2026 hirya no hino muri icyo gihugu.
Cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda, urubyiruko rw’Abanyarwanda rwaturutse hirya no hino muri iki Gihugu cy’u Bbubiligi .
Cyitabiriwe kandi n’Umujyanama w’Umujyi wa Leuven ushinzwe ububanyi n’amahanga, Lies Corneillie, hamwe n’abahagarariye imiryango itandukanye ikorera muri uwo mujyi.
Ibikorwa byatangiranye n’urugendo rwo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abitabiriye baciye mu mihanda yo Mujyi wa Leuven bafite urumuri n’ibyapa byanditseho amagambo yerekana ko bifuza ko jenoside itazongera kubaho n’ahandi hose ku Isi, igikorwa cyatangiriye ahitwa Gare ya Leuven (bava aho bategera gari ya moshi) berekeza imbere y’inzu ndangamateka ya Ladeuzeplein.
Ladeuzeplein, havugiwe ijambo n’ubuhamya bw’abana bavutse ku miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Leuven, Rev. Dr. Martin Ikomeze, yashimiye abo bafatanyije gutegura iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturutse mu mijyi itandukanye yo mu Bubiligi.
Yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri wese, ifasha guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge, ndetse bikaba umwanya wo gusigasira ukuri kw’amateka baganiriza urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.
Ikomeze Yagarutse kandi no ku ngingo eshatu harimo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere hakoreshejwe bougie n’akamaro k’ubuhamya butangwa mu gihe cyo kwibuka, avuga ko bugira uruhare rukomeye mu kurwanya abahakana cyangwa bashaka gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bugafasha abakiri bato gusobanukirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Uyu munsi ubuhamya bwatanzwe na Mukantwari Jeannette, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wavuze uko yarokotse akaba ubu abasha kubivuga kugira ngo aruhure umutima kandi abamwumva bamenye ubuzima abarokotse babayeho kubera ibyo babana na byo ariko ntibibabuze kubaho no gutera imbere, Mukantwali ubu akaba ari umubyeyi w’abana babiri.
Johan Sebukire wavuze mu izina rya IBUKA mu Bubiligi, yibukije urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga ko nubwo benshi muri bo batamenye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite inshingano yo gukomeza kubungabunga ukuri kw’amateka yatumye ibaho bikaba uruhererekane kugirango bitazongera ukundi.
Sebukire kandi yongeye gusaba ko Umujyi wa Leuven wafatanya n’Abanyarwanda bahatuye hagashyirwaho ikimenyetso cyangwa urwibutso rw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe no gufasha mu kubungabunga amateka no gukomeza kwigisha abakiri bato ingaruka z’urwango n’amacakubiri.
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, Gakuba Ernest, yavuze ko ibikorwa byo kwibuka bitagomba kugarukira mu minsi 100 yo kwibuka gusa, ahubwo ko ari inshingano ihoraho yo kuzirikana abazize Jenoside no kurinda amateka yayo.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ibikomere byinshi bikiriho kuko n’abayipfobya bakigaragara, avuga ko ari yo mpamvu kwibuka bigomba kujyana n’ibikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi , anashimira Inkotanyi zayihagaritse, ati “iyo Inkotanyi zitahaba ubu u Rwanda ruba ruvuga andi mateka”
Ni igikorwa cyanaranzwe n’ibihangano by’umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne waririmbye indirimbo zo kwibuka zumvikanamo ubutumwa bukomeye mu buryo bujimije kandi buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyayobowe na Karangwa Éouard.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!