Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu Abanyarwanda bakoze umuganda wo gukora isuku ku nyanja ya Ruguru, nyuma ya saa sita bahurira mu munsi mukuru w’umuganura waranzwe n’amafunguro ya kinyarwanda[umutsima w’amasaka, amateke, ibijumba, ibitoki n’ibindi]; bigeze nimugoroba noneho bakora inkera yo kwishimira ko Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.
Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Musare Faustin, yashimiye Abanyarwanda kuzirikana no gukomera ku muco wabo.
Umutangana Yvette uyobora Diaspora Nyarwanda mu Karere ka Flandre yashimiye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi uko ubuyobozi bubaba hafi mu kwitabira igikorwa ngarukamwaka cy’umuganda, gihuza Abanyarwanda.
Yagize ati “Gukora umuganda kuri njye ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda kandi kikaba ikimenyetso gikomeye cyo gushyira no gukorera hamwe.”
Bakoze inkera yo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame



















TANGA IGITEKEREZO