00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abatuye Leuven bemerewe guhabwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 June 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye i Leuven mu Bubiligi, kimwe n’indi mijyi itandukanye yo muri iki gihugu, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biba inshuro ya mbere igikorwa nk’iki kibereye muri uyu mujyi, aho bahise banemererwa guhabwa Urwibutso.

Leuven ni umwe mu Mijyi myiza isurwa cyane kandi ifite amateka yihariye, irimo kaminuza imwe mu zikomeye ku mugabne w’u Burayi, ukaba uherereye kandi mu gice kivuga Igifarama mu Bubiligi, mu karere ka Brabant Flamand.

Uyu mujyi ufitanye amateka n’u Rwanda cyane ko Abanyarwanda benshi bize muri Kaminuza yaho.

Ku wa 7 Kamena 2025, ni bwo mu mujyi rwagati wa Leuven hatangijwe igikorwa cy’urugendo rwo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n’Abanyarwanda batuye muri aka karere.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Prof. Derk Vansina, wari uhagarariye Umujyi wa Leuven, Eugène Twagita Mutabazi, uyobora Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Gakuba Ernest uyobora Diaspora nyarwanda mu Bubiligi n’abandi bahagarariye imiryango itandukanye. Bakiriwe na Rev. Dr. Martin Ikomeze, uyobora DRB-Rugari, igice cya Diaspora Nyarwanda muri Leuven.

Mu ijambo rye, Prof. Derk Vansina, wari uhagarariye Umujyi wa Leuven yagize ati “Ni byo koko uyu Mujyi wacu ufitanye amateka n’u Rwanda, abanyeshuri b’Abanyarwanda bize muri Kaminuza ya “KU Leuven”, abarimu bacu bagiye kenshi kwigisha mu Rwanda, Abapadiri n’Ababikira bo muri Kiliziya Gatolika benshi bakoreye mu Rwanda, tukaba tunafite Abanyarwanda batari bacye batuye Leuven.”

“Nyuma y’imyaka 31 hakozwe ubwicanyi bwagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi, aya mateka mbigarukeho yatangiye mu gihe cy’ubukoloni ubwo bwazanaga gutandukanya Abanyarwanda bubacamo ibice.”

Yavuze ko Jenoside itatangiwe no gutema n’imipanga gusa, ahubwo yatangijwe n’amagambo abiba urwango yavugwaga icyo gihe.

Ati “Ikintu kibabaje cyane ni uko ibi byose byabaye Isi ikabitera umugongo, tukaba turi kwibuka Abatutsi bishwe barenze miliyoni mu Rwanda.”

Prof. Derk Vansina yagarutse no ku cyifuzo cyari cyatanzwe n’uyobora Ibuka ko muri uwo mujyi hashyirwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ku giti cye abyemeye, akaba agiye kuganira na bagenzi be kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Eugène Twagita Mutabazi, uyobora Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique yashimiye Prof. Derk Vansina uko yakiriye abaje kwibuka, bagahabwa umwanya mwiza, akanabemerera ahazashyirwa urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi.

Ernest Gakuba Uyobora Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, DRB-Rugari, yashimiye abateguye iyi gahunda yo kwibuka, muri Leuven.

Ati “Tumaze iminsi twibuka mu Mijyi itandukanye none dusoreje iminsi 100 hano mu Mujyi wanyu kandi akaba ari na bwo bwa mbere muteguye iki gikorwa, nubwo kwibuka bihoraho mu mitima yacu n’aho turi hose.”

Yongeyeho ati “Uyu munsi, muri aya masaha mu 1994, Abatutsi bari bagihigwa bicwa mu Rwanda, ndakomeza cyane Abacitse ku icumu cyane. Twibuke n’imiryango yazimye burundu. Amateka yacu ntiyoroshye, nk’uko bavuga ko utazi iyo ava atamenya iyo ajya, biradusaba guhora twibuka kugira ngo rwa rumuri rutazazima.”

Yakomeje ashimira urubyiruko anarusaba gukomeza urwo rumuri ati “Mukomeze mwige neza, mugire ubumwe n’ubutwari, kuko ni mwe Rwanda rw’ejo. Aho mutumva mubaze kuko ni mwe muzaba umusemburo w’ukuri n’icyizere cy’ejo hazaza. “

Mu kiganiro na IGIHE, Rev. Dr Martin Ikomeze, uyobora DRB-Rugari, igice cya Diaspora Nyarwanda muri Leuven, yashimiye cyane Abanyarwanda n’inshuti zabo baje gufatanya na bo ari benshi, kuva igikorwa gitangira kugeza kirangiye.

Yashimiye kandi umujyi wa Leuven wemeye gukomeza gukorana na bo bakanabemerera n’aho bazajya bibukira.

Ati “Bitandukanye n’ibyo twabayemo mu minsi ishize mu yindi Mijyi, uyu mujyi wahaye abacu bishwe twibuka icyubahiro, ubu Leuven iki gikorwa twatangiye kizaba ngarukamwaka nk’uko bigomba.”

Mutabazi, Gakuba n’abatanze ubuhamya bose bongeye gushimira cyane ingabo za FPR-Inkotanyi zakoze ibishoboka byose, ngo ubwicanyi buhagarikwe, mu gihe Amahanga yareberaga ibyaberaga mu Rwanda ,kureba televiziyo.

Iki gikorwa cyatanzwemo ubuhamya na Mukabandora Donatila, warokokeye i Kigali, mu bantu icumi bo mumuryango we, abana umunani n’ababyeyi, barishwe harokoka we na bucura bwabo.

Habayeho kandi ubuhamya bw’abana bavutse ku babyeyi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga uko bakiriye, cyangwa babana n’aya mateka.

Iki gikorwa cyari mu byiciro bitatu birimo urugendo rwo kwibuka, ibiganiro n’ubuhamya byabereye mu nzu y’amateka bita “Radiohuis-Maison de Radio” hagakurikiraho umugoroba wo kwibuka ahitwa Holsbeek kugeza amasaha akuze.

Ni igikorwa kije gisoza n’ibindi byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mijyi itandukanye mu Bubiligi irimo uwa Bruxelles, Liège, Namur, Bruges Ottignies-Louvain-la-Neuve, Anvers, Charleroi, Tournai, kikaba cyasorejwe nyine Leuven.

[email protected]

Amafoto yaranze igice cya mbere cy’’urugendo rwo kwibuka

ibiganiro n’ubuhamya byabereye mu nzu y’amateka bita "Radiohuis-Maison de Radio"

Iki gikorwa cyatanzwemo ubuhamya na Mukabandora Donatila, warokokeye i Kigali, mu bantu icumi bo mumuryango we, abana umunani n’ababyeyi, barishwe harokoka we na bucura bwabo
Prof. Derk Vansina, wari uhagarariye Umujyi wa Leuven, yemeye ahazubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo mujyi

Hakurikiyeho umugoroba wo kwibuka ahitwa Holsbeek kugeza amasaha akuze

Rev. Dr Martin Ikomeze, uyobora DRB-Rugari, igice Diaspora nyarwanda muri Leuven yashimiye abifatanyije na bo
Gakuba Ernest uyobora Diaspora nyarwanda mu Bubiligi
Eugène Twagita Mutabazi, uyobora Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages