Uyu muhango kandi waranzwe n’urugendo rw’amahoro bucece rwakozwe mu kwibuka abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, herekanwa filimi ndangamateka, haririmbwa indirimbo zijyanye no kwibuka, umuhango ukomeza hakorwa igice cyiswe "Igicaniro" cyagejeje mu gitondo.
Yaba Abahagarariye Ambasade, Perezida wa Ibuka, n’uyobora Diaspora y’u Rwanda mu Bubiligi n’abandi bahurije ku magambo ajyanye no gushyigikira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi no kwamagana abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Habayeho guha umwanya ukomeye urubyiruko rw’abana bakiri bato kugirango bagire icyo bavuga kandi bumve ko iki gikorwa kibareba mu rwego rwo gushaka amahoro y’ejo hazaza.
Mu byavuzwe na bamwe muri abo bana, berekanye ukuntu bababaye cyane nyuma yo kumenya amateka mabi y’ibyakorewe imiryango bavukamo, biyemeza ko aho kuzagira urwango, bigishijwe n’ababyeyi babo ko guhora kwiza ari ukubiba urukundo.
Umwe muri abo bana yakomeje atangaza ko ibyo ari byo na bo ubwabo bahisemo kuko basanze ari ibintu byiza, ati “Twe twaje kusa ikivi kandi twaje kubahumuriza no gushibuka kuri ya mashami yari agiye kuma.”
Julien André, umwe mu rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 21 akaba anayobora ishyirahamwe ryitwa "Souviens-Toi Le 7 Avril" rigizwe n’urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka ye, yatanze ubutumwa bwihariye buvuga ko abapfobya n’abahakana jenoside bari bakwiye gushyirirwaho amategeko abahana bidatinze.
Yanagarutse ku birimo bibera mu Burundi, ati “ntitwifuza ko amakosa yabaye, jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikaba abantu barebera, nta nkomyi, ONU ikabatererana, byaba nk’ibyo tubona ubu mu Burundi.”
Uwo muhango wari witabiriwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Louvain-La-Neuve, n’abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse hirya no hino mu Bubiligi, witabirwa na Musare Faustin ushinzwe ibikorwa (Charge d’affaire) muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Pulcherie Nyinawase uyobora Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu, Eric Rutayisire Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice.
Hari kandi Musenyeri Fréderic Rubwejanga, hakaba n’abari baje bahagarariye andi mashyirahamwe arengera inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO