00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na

Karirima Ngarambe na Philbert Hagengimana

Kuya 7 April 2015 saa 09:39
Yasuwe :

Kimwe n’ahandi mu bihugu bitandukanye ku isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko, kuri uyu wa 7 Mata 2015, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bubiligi batangije igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye i Bruxelles muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubirigi, wari witabiriwe n’abanyarwanba batuye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, uhagarariye IBUKA muri icyo gihugu ndetse na Leta y’icyo gihugu yari ihagarariwe.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Ambasaderi Masozera yamaganye ku mugaragaro abahakana n’abapfobya Jenoside, ahamagarira Leta y’u Bubiligi gufata ingamba kugirango hakemuke ikibazo cy’abahaye indi nyito Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakayita “Jenoside Rwandais” bishatse kuvuga “Jenoside y’Abanyarwanda”, aba bakanatizwa umurindi n’abandi bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside nyinshi.

Ambasaderi Masozera yagaragaje ko bitumvikana ukuntu iki gihugu kirwanya abakora iterabwoba ariko ntigire uruhare mu kurwanya abapfobya Jenoside no mu ifatwa ry’abayikoze bihisheyo.

Yasoje yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye
Abanyarwanda bitabiriye umuhango ku bwinshi hamwe n'inshuti z'u Rwanda
Uwari ahagarariye Leta y'u Bubiligi ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages