Doris Nyiridandi watoye bwa mbere mu buzima bwe yavuze ko anejejejwe no gutora kuko abyemerewe kandi noneho yishimiye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.
Ibi byongeye gushimangirwa na Kabale Divine na we watoye bwa mbere mu buzima bwe.
Agnès Savigneau na Kwizera Jocelyne, abanyarwanda b’abavandimwe batuye mu Bufaransa na bo bagaragaje uko bakiriye iki gikorwa.
Agnes Savigneau yagize ati “ Navukiye mu buhunzi mu Burundi,muri 2008 natse ibyangogmbwa by’u Rwanda mbibona muri 2010; muri uwo mwaka sinigeze mbasha gutora kuko nari mu ngendo ubu rero ndishimye kandi ni ikintu gikomeye cyane kuri twe kuko uyu munsi ni amateka mu buzima bw’igihugu ariko kandi ni n’amateka mu buzima bwacu. Umbabarire kuko ibi ndabivugana ikiniga gikomeye, kuva 1981 natoraga nk’Umufaransa ariko uyu munsi nongeye kumva ko mfite igihugu kandi nihityemo uzakiyobora mu myaka iri imbere.”
Kwizera Jocelyne yagize ati “ Njyewe aya matora ni ikimenyetso gikomeye kuko iyo urebye aho ubuyobozi bumaze 23 bugejeje u Rwanda, wumva wishimiye kubigiramo uruhare nk’uru rwo kwitorera umuyobozi.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yatangaje ko yishimiye uburyo Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bitabiriye amatora.
Mu Bufaransa hari ibiro by’itora bibiri Paris na Lyon, biteganyijwe ko hatorera Abanyarwanda 527.
Uko bayri byifashe ku batoreye mu Mujyi wa Paris



















TANGA IGITEKEREZO